Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yirukanye abayobozi babiri bo mu kigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) n’umwe wo mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA).
Iri teka ryasohotse mu igazeti ya Leta yo ku wa 16 Ukwakira 2025, rigaragaza ko abirukanywe muri RBC ari Dr. Ndikumana Mangara Jean Louis wari umuyobozi ushinzwe kurwanya Malaria, Kabera Semugunzu Michée wari ushinzwe kurwanya no gukumira ibyorezo.
Dr. Mangara yakoreraga muri RBC kuva muri Mutarama 2018. Yagezemo avuye mu bitaro bya Mugonero, aba umukozi ushinzwe gukurikirana ubwandu bwa Malaria.
Muri Nzeri 2021 ni bwo Dr. Mangara yagizwe umuyobozi ushinzwe kurwanya Malaria muri RBC. Yakoze izi nshingano kugeza muri uyu mwaka, ubwo yirukanwaga.
Kabera yinjiye muri RBC muri Gashyantare 2013 nk’umukozi ushinzwe gukurikirana ibirimo ubwandu bwa Malaria , avuye muri Minisiteri y’Ubuzima aho yari ashinzwe gusesengura amakuru.
Mu Ukwakira 2017 ni bwo Kabera yagizwe umuyobozi muri RBC ushinzwe kurwanya no gukumira indwara z’ibyorezo. Yakoze iyi mirimo kugeza yirukanywe.
Muri RICA, hirukanywe uwari Umuyobozi w’ishami rishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi n’imitunganyirize yabyo, Niragire Ildephonse.
Niragire yamaze igihe kinini akorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kugeza muri Kamena 2020 ubwo yahabwaga inshingano muri RICA yo kugenzura ibirimo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Tariki ya 11 Ugushyingo 2022 ni bwo inama y’abaminisitiri yafashe umwanzuro wo kugira Niragire Umuyobozi w’ishami rya RICA rishinzwe ubugenzuzi ku bikomoka ku buhinzi n’ubworozi n’itunganywa ryabyo.
Umukozi wa Leta afatwa nk’uwakoze ikosa rikomeye rihanishwa kwirukanwa ku kazi iyo:
1° anyereje cyangwa akoresheje nabi umutungo wa Leta.
2° asabye, yakiriye, atanze ruswa cyangwa indonke.
3° akoze uburiganya.
4° akoze inyandiko mpimbano cyangwa akiha ububasha.
5° ahojeje undi muntu ku nkeke, amukubise cyangwa barwanye.
6° amennye ibanga ry’akazi.
7° yibye.
8° ukoze ihohotera iryo ari ryo ryose.
9° akoze ibyaha bikoreshejwe ikorabuhanga.
10° akoresheje nabi ububasha yahawe.
11° yangije cyangwa asibye amakuru yerekeranye n’akazi.
12° udakoze inshingano ze, uzikoze nabi cyangwa utazikoze ku gihe bigatera ingaruka zikomeye ku rwego cyangwa Igihugu.
13° utaye akazi mu gihe kigeze nibura ku minsi irindwi (7) y’akazi.
Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 45 y’itegeko N° 021/01 ryo ku wa 24/02/2021, Iteka rya Perezida rigena imyitwarire mbonezamurimo ku bakozi ba Leta. Dosiye y’umukozi wa Leta wirukanywe ku kazi mu butegetsi bwa Leta ishyikirizwa Minisiteri ifite abakozi ba Leta mu nshingano kugira ngo ashyirwe ku rutonde rw’abantu batemerewe gushaka akazi cyangwa gushyirwa mu mwanya mu butegetsi bwa Leta.
Amategeko ateganya ko umuntu utakiri umukozi wa Leta bitewe n’uko yirukanwe mu bakozi ba Leta, ashobora gusaba gusubirana uburenganzira bwo gushaka akazi cyangwa gushyirwa mu mwanya mu butegetsi bwa Leta, amaze gukorerwa ihanagurabusembwa.
Ingingo ya 46 y’iteka rya Perezida rigena imyitwarire mbonezamurimo ku bakozi ba Leta iteganya ko habaho igikorwa cy’ihanagurabusembwa nyuma y’igihano. Umukozi wa Leta ashobora gusaba mu nyandiko umuyobozi wamuhaye igihano, guhanagurwaho ubusembwa.
Uwahoze ari umukozi wa Leta wirukanywe agashyirwa ku rutonde rw’abatemerewe kwaka akazi muri Leta iyo ashaka gusubira mu kazi ka Leta yandika asaba ihanagurabusembwa amaze nibura imyaka itanu (5) ibarwa uhereye igihe yirukaniwe mu bakozi ba Leta.
Inyandiko isaba ihanagurabusembwa ishyikirizwa umuyobozi ubifitiye ububasha w’urwego umukozi yirukanywemo. Umuyobozi watanze igihano cyo kwirukanwa abanza kugisha inama Minisitiri ufite abakozi ba Leta mu nshingano mbere yo gufata umwanzuro wo gutanga ihanagurabusembwa.
Dr. Mangara yari Umuyobozi w'ishami rya RBC rishinzwe kurwanya Malaria
Niragire yari Umuyobozi w’ishami rya RICA rishinzwe ubugenzuzi ku bikomoka ku buhinzi n’ubworozi n’itunganywa ryabyo
Kabera yari Umuyobozi w'ishami rya RBC rishinzwe kurwanya no gukumira ibyorezo