Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 17 Ukwakira 2025 yakiriye
mugenzi we uyobora Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, watangiye uruzinduko
rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda.
Ubwo Umukuru
w’Igihugu yakiraga Faye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, yari kumwe
n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo abaminisitiri.
Muri uru ruzinduko,
biteganyijwe ko Faye azasura inzego zitandukanye z’u Rwanda zirimo Urwego
rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) na Minisiteri ya Siporo, aganire n’abayobozi
bazo.
Perezida Kagame azakira
Faye mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ku wa 18 Ukwakira, bagirane
ikiganiro cyo mu muhezo mbere yo kuganira n’itangazamakuru.
Biteganyijwe ko u Rwanda
na Sénégal bizagirana amasezerano mashya y’ubufatanye, yiyongera ku yandi
asanzwe arimo ayo koroshya ingendo zo mu kirere n’ay’ubufatanye mu
itangazamakuru.
Umubano w’u Rwanda na
Sénégal umaze imyaka myinshi uhagaze neza. Mu 2011 u Rwanda rwafunguye Ambasade
mu mujyi wa Dakar, iba imbarutso y’ibikorwa byinshi byahuje ibi bihugu.
Uyu mubano washimangiwe
n’inzinduko abayobozi ku mpande zombi bagiriye i Dakar n’i Kigali. Perezida
Kagame aheruka muri Sénégal muri Kanama 2025.
U
Rwanda na Senegal bifitanye umubano ukomeye ushingiye ku bufatanye mu
miyoborere, ubukungu n’umuco, bukomeje gukura mu buryo bugaragara. Ibihugu
byombi byasinyanye amasezerano atandukanye arimo ay’ubufatanye mu by’umuco
(1975), ay’ubutwererane rusange (2004), n’ishyirwaho rya komisiyo ihoraho
igenzura umubano (2016). U Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo i Dakar mu 2011,
ikaba yarizihije imyaka 10 mu 2021, mu gihe Abanyarwanda benshi biga cyangwa bakorera
muri Senegal bagenda biyongera.
Perezida Paul Kagame na mugenzi we Bassirou Diomaye Faye bakomeje guteza imbere ubufatanye bushingiye ku miyoborere myiza, ubucuruzi n’iterambere ry’umugabane wa Afurika. Bombi bahuriza ku cyerekezo cyo gushakira ibisubizo ibibazo bya Afurika mu buryo bwayo, guteza imbere urubyiruko n’abagore, no kwimakaza iterambere rirambye rishingiye ku bumenyi n’umucyo mu mikorere y’inzego za Leta.
Like This Post? Related Posts