• Imyidagaduro / IBITARAMO

? Mu rwego rwo gutegura kimwe mu bitaramo bikomeye bya muzika muri Afurika, SKOL Malt, ku bufatanye na Intore Entertainment, yatangije ibikorwa byihariye byo gushimisha abakunzi b’umuziki i Kigali mbere y’igitaramo cya Davido’s 5ive Tour Concert kizabera ku wa Gatanu, tariki ya 5 Ukuboza 2025, muri BK Arena.

Nk’umufatanyabikorwa mukuru mu bijyanye n’ibinyobwa bisembuye, SKOL Malt yatangije gahunda yitwa “Davido’s Ahanad Countdown”, ikubiyemo ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro mu tubari (bar activations) n’ibikorwa byo kuri murandasi, bigamije kuzamura amarangamutima n’amatsiko mbere y’iki gitaramo gikomeye.

Iyi gahunda yatangiriye ku wa Gatanu ushize muri La Noche, ahabereye album listening party yabaye iy’abatumirwa gusa, yateguwe na SKOL Malt ku bufatanye na Intore Entertainment. Hateganyijwe kandi n’izindi exclusive nights zizabera mu tubyiniro tugezweho muri Kigali nka Molato na Paddock, aho hazaba harimo aba-DJ b’icyitegererezo mu gihugu.

Mu bikorwa byose by’iyi gahunda, abakunzi ba SKOL Malt bazajya bishimira umuziki, umunezero n’uburyohe bwayo, ndetse bahabwe amahirwe yo gutsindira amatike ya VIP, Regular cyangwa Pre-Event yo kwitabira igitaramo cya Davido’s 5ive Tour, hamwe n’ibikoresho byihariye byamamaza SKOL Malt.

“Muri SKOL Malt, dushaka ‘gukomeza kuba Ahanad’. Ni ibyishimo nyabyo, abantu nyabo, n’ingufu nyazo — kandi ntakindi kigaragaza ibyo neza nk’umuziki,”
 ni ko Marie-Paule Niwemfura, Umuyobozi ushinzwe kwamamaza muri SKOL Brewery Ltd, yabitangaje.

Yakomeje agira ati: “Gukorana na Intore Entertainment ndetse no gufatanya muri Davido’s 5ive Tour biduha urubuga rwiza rwo kwizihiza uwo muco w’ibyishimo n’amarangamutima y’abafana bacu. Turashaka kuzana ‘SKOL Malt vibe’ mu mujyi wa Kigali, kuva mu bikorwa byo kubaririmbira kugeza ku ijoro ridash?irwaho muri BK Arena.

Igitaramo cya Davido “5ive Tour Concert” ni kimwe mu bitaramo bitegerejwe cyane muri Afurika, aho kizahuza abahanzi n’abafana baturutse mu bihugu bitandukanye. Ku bufatanye na Intore Entertainment, iki gitaramo kizaba umwanya wo guhuriza hamwe abafana b’umuziki wa Afurika n’abakunzi ba Davido uzwi cyane kubera indirimbo nka “Feel”, “Unavailable” na “Fall.”

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments