Ibitego bya Tambwe Gloire, Abedi Bigirimana na Aziz Basane byafashije Rayon gutsinda Rutsiro FC mu mukino wa shampiyona w'umunsi wa 4 , Rayon Sports yongera kubona amanota 3 yari ikumbuye.
Rayon Sports yari imaze gutsinda umukino umwe gusa , mu mikino 3 yari yakinnye , ndetse yaherukaga kinganya na Gasogi United, ikipe ya Rutsiro FC yo yari itarabona inota na rimwe , abakunzi ba Rayon Sports bari bacye muri Stade , ahanini kubera ko itaririmo kwitwara neza.
Ku munota wa 2 gusa Tambwe Gloire yafunguye amazamu , ku mupira wahinduwe na Aziz Basane, umuzamu wa Rutsiro ananirwa kuwufata , ikipe ya Rutsiro FC ntago yahise icika intege , kuko ku munota wa 8 yahise yishyura iki gutego , cyatsinzwe na Mumbere Malikidogo Jonas , ku makosa yari akozwe na Abedi Bigirimana, ikipe ya Rayon Sports yagaragazaga imbaraga nke cyane cyane mu kibuga hagati.
Ku munota wa 42 Abedi Bigirimana yatsinze igitego cya 2 cya Rayon Sports ku mupira yari ahawe na Ally Serumogo, maze aho kwishimira igitego asuka amarira, ndetse igice cya mbere kirangira Rayon Sports iyoboye n'ibitego 2-1.
Igice cya 2 Rayon Sports yatangiranye impinduka, Haminana Yves ava mu kibuga asimburwa na Harerimana Abdalaziz, ku munota wa 58 Rayon Sports yabonye penalty, ku ikosa umuzamu wa Rutsiro FC Nzana Ebini yakoreye Aziz Basane, gusa Abedi Bigirimana ayitera mu maboko y'umunyezamu.
Ikipe ya Rayon Sports yakomeje gusatira cyane , ndetse irusha Rutsiro FC kubona uburyo bwiza imbere y'izamu, ariko ntibashe kuyabyaza umusaruro, ku munota wa 90 , Aziz Basane yatsinze igitego cya 3 cya Rayon Sports, ku mupira yahawe na Tambwe Gloire, ndetse umukino urangira Rayon Sports ibonye amanota 3 .