• Amakuru / MU-RWANDA


Mu karere ka Muhanga, umusore witwa Dufatanyenimana Fabien w’Imyaka 20 y’amavuko arashinjwa kwica mukuru we witwaga Nshamihigo Gilbert w’Imyaka 25 y’amavuko yarangiza kumwica akagerageza kwiyahura.

Ibi byabereye mu Kagari ka Kigarama, mu Murenge wa Cyeza, mu Karere ka Muhanga, mu Ntara y'Amajyepfo, mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira kuri uyu Gatandatu tariki ya 18 Ukwakira 2025.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yemeje ko iyo nkuru ari impamo, avuga ko nyakwigendera yishwe atemwe n’umubandimwe we.

Yagize ati:"Yabanje gutema amaguru, amaboko, n’umutwe aramwica."

CIP Kamanzi yakomeje avuga ko nyuma yo gutema mukuru we, yagerageje kwiyahura akoresheje ikoti yahambiriye mu giti, akitura hasi.

Ati:"Bamwirutseho agwa mu cyobo ubu na we yajyanywe i Kabgayi kuvurwa."

Abaturage bavuga ko bashakishije Dufatanyenimana basanga yaguye mu mukoki baramufata bamujyana kwa Muganga kuko yari amerewe nabi.

CIP Kamanzi avuga ko bamenye ko intandaro y'ubwo bwicanyi ari amakimbirane abo bavandimwe bari bafitanye harimo n’ubusinzi.

CIP Kamanzi yihanganishije umuryango wa Nyakwigendera, cyakora asaba Imiryango ifitanye amakimbirane kujya yegera Inzego z’Ibanze kugira ngo babafashe kuyakemura.

Yakomeje avuga ko Polisi itazihanganira abakora ibyaha nk’ibi by’urugomo n’ubwicanyi ko amategeko ahari ngo akurikizwe.

Nyakwigendera na murumuna we ushinjwa iki cyaha babanaga mu cyumba, ariko bakarara ku bitanda bitandukanye.

Umurambo wa Nshamihigo Gilbert wajyanywe ku Bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.

Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo y' 107 y'Itegeko nº059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iki cyaha nikimuhama, azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments