• Amakuru / MU-RWANDA


Umurambo w’umusore witwa  Bizumuremyi Faustin w’imyaka 23 y'amavuko wo mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y'Iburasirazuba, wari umaze iminsi ashakishwa n’inzego z’umutekano akekwaho kwica ateraguye ibyuma umukobwa w’imyaka 18 bakundanaga, wasanzwe mu kiyaga cya Muhazi.

Mu rukerera rwo ku wa Gatanu, tariki ya 17 Ukwakira 2025, nibwo inzego z’umutekano mu Karere ka Rwamagana, zatangiye gushakisha uwo musore nyuma y’uko biketswe ko yishe umukobwa bakundanaga bari bararanye.

Mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 19 Ukwakira 2025, bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kimara, mu Kagari ka Nyarubuye, mu Murenge wa Munyiginya, mu Karere ka Rwamagana, ubwo bari bagiye mu bikorwa byabo byo kuroba nk'uko bisanzwe babonye umurambo w’uwo musore bahita batabaza ubuyobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Ruhangaza Brigitte, yemeje ko umurambo w’uwo musore wamaze kuboneka mu kiyaga cya Muhazi.

Yagize ati:"Uwo musore yasanzwe mu kiyaga cya Muhazi mu mazi yapfuye bikekwa ko yiyahuye, yabonywe n’abari bagiye kuroba. Tugiye kureba uwo murambo upimwe turebe niba koko yiyahuye cyangwa se niba yishwe."

Bizumuremyi yari asanzwe acuruza butike mu Mugudugu wa Babasha. Umukobwa bikekwa ko yishe abaturage bavuga ko bari bamaze igihe kinini babizi ko bakundana ariko ko batunguwe no gusanga yamuteraguye ibyuma agahita atoroka.

Ubuyobozi bw’Umurenge bwasabye ababyeyi kwita ku bana babo bakamenya aho baraye umunsi ku munsi kuko ababyeyi b’uyu mukobwa batunguwe no kubwirwa ko umwana wabo yishwe, nyamara bari bazi ko bararanye na we mu nzu mu rugo.

Kugeza ubu murambo wa nyakwigendera Bizumuremyi Faustin wajyanywe kwa muganga kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments