Polisi y’u Rwanda y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Karongi, mu Ntara y'Iburengerazuba, yataye muri yombi umukobwa w’imyaka 21 y'amavuko nyuma yo gukuriramo inda mu bwiherero bw’Ikigo Nderabuzima cya Kibuye, agata umwana mu ndobo ishyirwamo amazi akoreshwa muri ubwo bwiherero.
Uwo mukobwa wari usanzwe ukora akazi ko mu rugo i Kigali, avuka mu Murenge wa Bwishyura, mu Karere ka Karongi. Nyuma yo gusubira iwabo, ku wa 16 Ukwakira 2025, yababwiye ko yarwaye impiswi bucya bamuherekeza ku Kigo Nderabuzima cya Kibuye.
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kibuye, Muhire Jean de Dieu, avuga ko uwo mukobwa yageze kuri iri vuriro yinjira mu isuzumiro abwira umuforomo wamusuzumye ko arwaye impiswi, amutuma umusarane.
Ubwo yari agiye mu bwiherero kuzana umusarane nibwo yakuyemo inda, umwana amuta mu ndobo y’amazi akoreshwa mu bwiherero, arasohoka, abaturage bamubonaho amaraso ari gutonyanga, bahita bamufata kuko yashakaga guca inyuma y’ubwiherero ngo yiruke, abaturage bahita bamusubiza mu ivuriro.
Bikimenyekana ko uwo mukobwa yihekuye, ubuyobozi bw'ivuriro bwahise bahamagara, ubayobozi bw’inzego z’ibanze, Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bata muri yombi uwo mukobwa, kuri ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Bwishyura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Songa Nsengiyumva Rwandekwe, yasabye abakobwa kurangwa n’indangagaciro zibarinda gutwara inda z’imburagihe, asaba n’ababyeyi kuba hafi y’abana babo.
Yagize ati:"Inama tugira abakobwa ni uko igihe atwaye inda atabiteganyije adakwiye kwihekura, ahubwo akwiye kwemera ingaruka z’amahitamo ye, akabyara umwana akamurera."
Yakomeje asaba ababyeyi kongera imbaraga mu kuba hafi abana babo bakabaha uburere n’uburezi bukwiye.
Amakuru avuga uwo mukobwa yari abyaye umwana wa kabiri kuko yavuye mu ishuri ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, nyuma yo kurivamo yahise ajya gukora akazi ko mu rugo i Kigali bamutera inda, arataha abyara umwana wa mbere, acutse amusigira nyurakuru (nyina w'umukobwa) asubira gukora akazi ko mu rugo nabwo ataha atwite ariko yarabihishe kugeza ubwo ayikuyemo.
Ubundi amategeko ahana umuntu ukuyemo inda n’uwamufashije kuyikuramo
Umuntu wese wikuyemo inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 FRW).
Umuntu wese ukuramo undi muntu inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5).
Umuntu wese, ku bw’uburangare cyangwa umwete muke, utuma umuntu akuramo inda, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Iyo gukuramo inda biteye ubumuga byemejwe n’umuganga ubifitiye ububasha, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).
Iyo gukuramo inda biteye urupfu, uwakuriwemo inda yaba yabyemeye cyangwa atabyemeye, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu.
Nubwo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse mu 2018 no mu iteka rya Minisitiri w’Ubuzima rya 2019, rivuga ko gukuramo inda bitemewe, gusa harimo ingingo iteganya ukutaryozwa mu mategeko icyaha cyo gukuramo inda.
Mu ngingo ya 125 y’iri tegeko ariko hagaragaramo irengayobora kuri iki cyaha aho hari impamvu ziteganya ukutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda.
Nta buryozwacyaha bubaho iyo gukuramo inda byakozwe kubera impamvu zikurikira:
1º Kuba utwite ari umwana.
2º Kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato.
3º Kuba uwakuriwemo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato.
4º Kuba uwakuriwemo inda yaratewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri.
5º Kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.
Haseguriwe ibiteganywa mu ngingo ya 11 y’iri teka, usaba gukurirwamo inda ntasabwa gutanga ibimenyetso by’impamvu ashingiraho. Iyo nyuma yo gukurirwamo inda bigaragaye ko uwayikuriwemo yatanze amakuru atari yo, yirengera ingaruka zabyo hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.