• Imyidagaduro / IBITARAMO

 Itsinda rya Vestine na Dorcas ryatangiye ku mugaragaro uruhererekane rw’ibitaramo byari bimaze igihe bitegerejwe, bizabubakira izina rikomeye muri Canada no hanze yayo. Ni urugendo rw’ivugabutumwa n’umuziki rugamije kwegera abakunzi b’indirimbo zabo batuye hanze y’u Rwanda.

Ibi byatangiriye mu gitaramo cyabaye ku wa Gatandatu tariki 18 Ukwakira 2025 muri Vancouver, umwe mu Mijyi ihenze cyane muri Canada kandi utuwe n’Abanyarwanda bacye.

Nubwo byari bimeze bityo ariko, aba baririmbyi bombi bakiriwe mu buryo budasanzwe n’abakunzi babo n’abakunda indirimbo zihimbaza Imana, bituma igitaramo cyabo cya mbere cyuzura ku buryo byarenze ibyo bari biteze.

Vancouver bakoreyemo igitaramo cyabo cya mbere, ni umujyi uhenze cyane utabamo Abanyarwanda benshi. Ufatwa nk’umujyi wa Kabiri muri Canada uhenze, ndetse utuwemo n'abanyafurika bacye cyane.

N'ubwo bimeze gutya ariko, umujyanama wa Vestine na Dorcas, Murindahabi Irene yatangaje ko "kubera Imana twabonye abantu buzura 'Salle', aho twakoreye hari huzuye."

Akomeza agira ati "Byari ibintu byiza. Rwari urugendo shuri kuri twe, nk'igitaramo cya mbere tuhakoreye. Abantu b'inaha n'ubwo baba baje bafite umwanya muto ariko uba ubona ko banyotewe no gutarama. Ni ubwa mbere bari babonye Vestine na Dorcas, byari byiza cyane."

Yavuze ko muri iki gitaramo, Vestine na Dorcas bahuriye ku rubyiniro n'umuramyi Adrien Misigaro. Murindahabi yavuze ko ashingiye ku kuntu bakiriwe mu gitaramo cya mbere ari 'ikimenyetso cy'uko n'ahandi turi bukurikizeho tuzahasanga abantu bakeneye gutaramirwa."

Yasobanuye ko bategura ibi bitaramo, bahereye ku Mijyi irimo abantu bacye, hanyuma bazasoreza mu Mijyi ituwe n'abanyafurika benshi harimo nka Ottawa na Montreal.

Yavuze ko kuri gahunda y'ibitaramo bafite, basigaranye ibitaramo bitatu. Ariko kandi bari gutekereza uburyo bazagura ibi bitaramo bikazagera hirya no hino, bakazenguruka Canada.

Anavuga ko muri gahunda bafite harimo no gukorera ibitaramo muri Amerika. Ati "[…] Kuri gahunda y'ibitaramo dusigaranye bitatu. Kubera ko Canada ari nini ntabwo wahita uyirangiza, ariko turi gutekereza ko twakora ibitaramo byo kuyizenguruka tukabona no kujya no mu bindi bihugu nk'Amerika."

Murindahabi avuga ko ashingiye ku bwitabire bw'igitaramo cyabo cya mbere, babwiwe ko ari bo bantu ba mbere babashije gukorera igitaramo muri Vancouver bakabona abantu kuko ubundi abantu benshi barabizi ko muri Vancouver bigoye kubona abantu baza mu gitaramo kuko babi bigoranye.





Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments