Nubwo
byari bimeze bityo ariko, aba baririmbyi bombi bakiriwe mu buryo budasanzwe
n’abakunzi babo n’abakunda indirimbo zihimbaza Imana, bituma igitaramo cyabo
cya mbere cyuzura ku buryo byarenze ibyo bari biteze.
Vancouver
bakoreyemo igitaramo cyabo cya mbere, ni umujyi uhenze cyane utabamo
Abanyarwanda benshi. Ufatwa nk’umujyi wa Kabiri muri Canada uhenze, ndetse
utuwemo n'abanyafurika bacye cyane.
N'ubwo
bimeze gutya ariko, umujyanama wa Vestine na Dorcas, Murindahabi Irene yatangaje
ko "kubera Imana twabonye abantu buzura 'Salle', aho twakoreye hari
huzuye."
Akomeza
agira ati "Byari ibintu byiza. Rwari urugendo shuri kuri twe, nk'igitaramo
cya mbere tuhakoreye. Abantu b'inaha n'ubwo baba baje bafite umwanya muto ariko
uba ubona ko banyotewe no gutarama. Ni ubwa mbere bari babonye Vestine na
Dorcas, byari byiza cyane."
Yavuze
ko muri iki gitaramo, Vestine na Dorcas bahuriye ku rubyiniro n'umuramyi Adrien
Misigaro. Murindahabi yavuze ko ashingiye ku kuntu bakiriwe mu gitaramo cya
mbere ari 'ikimenyetso cy'uko n'ahandi turi bukurikizeho tuzahasanga abantu
bakeneye gutaramirwa."
Yasobanuye
ko bategura ibi bitaramo, bahereye ku Mijyi irimo abantu bacye, hanyuma
bazasoreza mu Mijyi ituwe n'abanyafurika benshi harimo nka Ottawa na Montreal.
Yavuze
ko kuri gahunda y'ibitaramo bafite, basigaranye ibitaramo bitatu. Ariko kandi bari
gutekereza uburyo bazagura ibi bitaramo bikazagera hirya no hino, bakazenguruka
Canada.
Anavuga
ko muri gahunda bafite harimo no gukorera ibitaramo muri Amerika. Ati "[…]
Kuri gahunda y'ibitaramo dusigaranye bitatu. Kubera ko Canada ari nini ntabwo
wahita uyirangiza, ariko turi gutekereza ko twakora ibitaramo byo kuyizenguruka
tukabona no kujya no mu bindi bihugu nk'Amerika."
Murindahabi avuga ko ashingiye ku bwitabire bw'igitaramo cyabo cya mbere, babwiwe ko ari bo bantu ba mbere babashije gukorera igitaramo muri Vancouver bakabona abantu kuko ubundi abantu benshi barabizi ko muri Vancouver bigoye kubona abantu baza mu gitaramo kuko babi bigoranye.