Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi
Bucyanayandi Emmanuel wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga asaba abakirisitu
gutanga imitungo yabo kugira ngo Imana ibakubire inshuro eshanu.
Hamaze
iminsi ku mbuga nkoranyambaga, hakwirakwizwa amashusho magufi agaragaza
uyu muvugabutumwa witwa Bucyanayandi ari mu rusengero, asaba abakirisitu gukora
mu mifuka yabo, ikintu cya mbere kivamo bakagitanga kugira ngo Imana ibahe
umugisha mu gihe kitarenze icyumweru kimwe.
Yagize
ati:"Imana irambwiye ngo icyo ufite mu kiganza, kora mu mufuka, icyo
uzamuye mu mufuka, wazamura contaque, wazamura imfunguzo z’inzu, icyo uzamura
cyose ukizane hano imbere y’Imana. Ngiye kubasengera kugira ngo ibyo mutanze,
Imana iraba ibakubiye inshuro eshanu mu cyumweru kimwe.
Niba ufite
contaque, ugatanga imodoka imwe, mu cyumweru kimwe, uraba ubonye imodoka
eshanu. Niba utanze inzu, mu cyumweru kimwe, Imana iraba ikubye inshuro eshanu.
Niba utanze amafaranga, ari miliyoni, ziraba miliyoni eshanu mu cyumweru
kimwe."
RIB
yatangaje ko uretse gusaba abakirisitu gutanga imitungo yabo, Bucyanayandi
anakekwaho gutera abantu ubwoba yitwaje ubuhanuzi, ababwira ko nibatayitanga,
bazagira ibyago birimo urupfu n’indwara.
Ubutumwa bwa
RIB ku rubuga rwa X buti "Ku bufatanye na Polisi, RIB yafashe Bucyanayandi
Emmanuel wiyita umuvugamutumwa wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga atera abantu
ubwoba yitwaje ubuhanuzi akabasaba gutanga amafaranga kugira ngo batagira
ibyago by'urupfu, indwara cyangwa ngo bakubirwe inshuro 5 ibyo batanze nk'ituro.
Afungiye kuri Station ya RIB ya Remera, mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa ngo
ishyikirizwe Ubushinjacyaha."
Bukomeza
buvuga ngo "RIB na Polisi barasaba abaturarwanda kudaha agaciro inyigisho
nka ziriya zibizeza ibitangaza, kuko zigamije kubamaraho imitungo yabo ndetse
no kubayobya, ahubwo bakita ku murimo bakarushaho kwiteza imbere ndetse ko RIB
na Polisi bihanangiriza abantu bose bihisha mu buhanuzi bagamije kwiba ndetse
no kuriganya abantu ko batazihanganirwa."
Mu bihe
bitandukanye inzego zagiye zisaba abaturarwanda kudashiturwa n'ibihanurwa
n'abiyita abahanuzi kuko akenshi biba ari ibinyoma bigamije kubayobya ngo
babambure utwabo.
Amanyanga
n'uburiganya nk'ubu bikorwa n'abiyita abakozi b' Imana biri no mu byatumye Leta
y'u Rwanda ifunga zimwe mu nsengero zari zimaze kuba akajagari mu gihugu.
Ntihatangajwe
ibyaha akurikiranweho ariko bimwe mu byaha uyu Bucyanayandi ashobora
gukurikiranwaho harimo: Uburiganya, kwihesha ikintu cy'undi ukoresheje
uburiganya, ubwambuzi bushukana,...
Like This Post? Related Posts