• Amakuru / POLITIKI


Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Ukwakira 2025, yashyizeho Abasenateri barimo Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Uwizeyimana Evode, Dr Uwamariya Valentine na Gasana Alfred.

Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre na Senateri Uwizeyimana Evode bongerewe manda, mu gihe Dr. Uwamariya Valentine na Gasana Alfred ari bashya muri Sena.

Dr. Uwamariya Valentine na Gasana Alfred basimbuye Epiphanie Kanziza, André Twahirwa bakaba bari bashyizweho na Perezida Paul Kagame ku wa 22 Ukwakira 2020.

Ni icyemezo gishingiye ku ngingo ya 80 y’Itegeko Nshinga.

Aba basenateri bashyizweho na Perezida Paul Kagame, baje basanga abandi babiri baheruka gutorwa, aho Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Dr. Frank Habineza, ku wa Kabiri, tariki ya 14 Ukwakira 2025, yatorewe kuba Umusenateri mu Nteko Ishingamategeko y'u Rwanda, umutwe wa Sena.

Dr. Habineza wamaze igihe kirekire ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, we na mugenzi we Nkubana Alphonse wo mu ishyaka rya PSP batorewe mu Nteko Rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO) 11 yemewe mu Rwanda yabereye i Kigali.

Mu gihe aba batowe n'ihuriro ry'imitwe ya politiki bazasimbura senateri Alexis Mugisha na Clotilde Mukakarangwa bazarangiza manda zabo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Ukwakira 2025.

Ingingo ya 80 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda iteganya ko Abasenateri bagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena ari 26.

Muri bo, 12 batorwa hakurikijwe imitegekere y’igihugu, baturutse mu Ntara enye n'Umujyi wa Kigali, aho Intara y'Iburasirazuba, Iburengerazuba n'Amajyepfo ziba zifite Abasenateri 3 kuri buri imwe, Amajyaruguru 2 n'Umujyi wa Kigali 1.

Hari kandi Abasenateri umunani bagashyirwaho n’Umukuru w’Igihugu.

Mu gihe abandi bane batorwa n’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, naho abandi babiri bagatorwa mu mashuri makuru na kaminuza bya Leta n’ibyigenga.

Mu Basenateri umunani bashyirwaho n’Umukuru w’Igihugu, bane muri bo batangirana na manda ya Sena, mu gihe abandi bane bashyirwaho nyuma y’umwaka.

Ba bandi bane batorwa binyuze mu Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, babiri muri bo batangirana na manda, abandi babiri bakazatorwa nyuma y’umwaka.

Muri Nzeri 2024 ni bwo habaye amatora y’Abasenateri bagize manda ya kane ya Sena y’u Rwanda.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments