• Amakuru / MU-RWANDA


Abantu bataramenyekana binjiye mu rugo rw’umuturage wari usanzwe acuruza ibigage bamuteragura ibyuma baramwica, abatuye muri aka gace bagasaba ko abakoze ibi mu gihe baba bafashwe bakwiye nabo gushyirwa hagati mu baturage bakicwa.

Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Ukwakira 2025, bibera mu kagali ka Kagugu mu murenge wa Kinyinya ho mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Abaturage muri aka gace baravuga ko nyakwigendera yari asanzwe ari umuntu mwiza wajyaga abafasha akanabagaburira ku buryo bayobewe icyo abamwishe baba bamujijije.

Aho nyakwigerera yiciwe yari asanzwe ahakorera ubucuruzi bwo gushabika ariko hakanabamo ikigage, umuhungu we niwe wabomugezeho mbere nyuma y’uko yishwe, uyu yabwiye umunyamakuru wacu ko yasanzwe yishwe ariko binagaragara ko habanje kubaho imirwano ndetse ko bimwe mu bigage yacuruzaga byasanzwe byamenetse ariko bagashyira mu muryango imisego mu rwego rwo kwirinda ko byagera hanze.

Umwe baturage batuye muri aka gace yagize ati “Bamwitaga Mediatrice, ni ryo ndi kwibuka, yari umuntu mwiza, nta n'umuntu yagiriraga nabi, yatugaburiraga, ntabwo turi kwibaza ukuntu bamwishe nta n'icyo dukeka baba bamuhoye.

Akomeza agira ati “Ndi kumva babafashe icyaha kikabahama babashyira imbere hano bakabica nk’uko bamwishe”

Inzego z’ubuyobozi n’iz’ubugenzacyaha zageze aho nyakwigendera yiciwe zitangira iperereza ngo hamenyekane ababa bihishe inyuma y’urupfu rwe. Icyakora turacyazishaka ngo zigire icyo zitangaza kuri iyi nkuru.

Nyakwigendera yibanaga muri iyi nzu yiciwemo.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments