Mu Bufaransa, inkuru yabaye
nk’itigeze ibaho yahungabanyije politiki y’igihugu: uwahoze ari Perezida Nicolas Sarkozy yajyanywe muri gereza, nyuma
y’aho urukiko rukuru rw’i Paris rwemeje igihano cye cyo gufungwa. Ni ubwa mbere
mu mateka y’u Bufaransa uwigeze kuba perezida afunzwe by’ukuri.
Nicolas Sarkozy, w’imyaka 70, yari
yarakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka itatu kubera ibyaha bya ruswa no kwivanga mu butabera, mu rubanza rwamuhamije kuba yaragerageje
kugura amakuru y’ibanga mu rukiko kugira ngo yirengagize ibyaha bimureba.
Urukiko rwanzuye ko kimwe muri ibyo bihano agomba kugihanishwa ari muri
gereza, aho kuba mu nzu ye mu buryo bwo gufungwa mu rugo nk’uko byari
byifujwe n’abamwunganira.
Iri tegeko ryashimangiwe n’urukiko
rw’ubujurire, bituma Sarkozy agomba gufungwa by’ukuri — ibintu byafashwe
nk’amateka mashya mu Bufaransa, igihugu gisanzwe gifite amategeko yorohera abahoze
ari abayobozi.
Abanyamategeko n’abasesenguzi bavuga
ko iki cyemezo cyerekana ko ubutabera bw’u Bufaransa “bwigenga kandi budatinya
abakomeye.” Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko ari “intsinzi y’amategeko”
n’“ikimenyetso cy’uko uburinganire imbere y’amategeko bushoboka.”
Ku rundi ruhande, ishyaka rya
Sarkozy, Les Républicains,
ryamaganye iki cyemezo, rivuga ko ari “urubanza rwa politiki rufite intego yo
kwangiza isura y’umuyobozi wigeze guteza imbere igihugu.”
Sarkozy, wari Perezida w’u Bufaransa
kuva mu 2007 kugeza mu 2012, yari umwe mu bayobozi b’imena mu Burayi mu gihe
cye. Ariko kuva yavaho ku butegetsi, yagiye akurikiranwaho ibirego bitandukanye
bijyanye n’imikoreshereze y’amafaranga y’ubukangurambaga, ruswa, n’imikoranire
n’abanyemari bo muri Libiya mu gihe cy’ubutegetsi bwa Muammar Kadhafi.
Iyi dosiye nshya y’ifungwa rye ikaba yongeye kuzamura impaka ku isura ya politiki y’u Bufaransa, igihugu cyamye gikurikiranira hafi ihame ry’uko “ntawe uri hejuru y’amategeko.”
Like This Post? Related Posts