?
Minisiteri y’Ububanyi
n’amahanga n’Ubutwererane yatangaje ko u Rwanda na Arabie Saoudite baganiriye
ku nzego nshya z’ubutwererane, ibihugu byombi byakoranamo.
Ni mu biganiro byahuje
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, na
Waleed bin Abdulkarim El-Khereiji, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije
wa Arabie Saoudite.
Minisiteri y’Ububanyi
n’Amahanga n’Ubutwererane yanditse ku rubuga rwa X, iti: “Ibiganiro byabo
byibanze ku kongerera imbaraga ubufatanye hagati y’u Rwanda na Arabie Saoudite
no kureba inzego nshya ibihugu byombi byakoranamo.”
U Rwanda na Arabie Saoudite
bisanzwe bifitanye umubano mu nzego zitandukanye ndetse ibihugu byombi bikunze
gushyigikirana.
U Rwanda rufatanya na
Arabie Saoudite mu nzego z’ubuvuzi, uburezi, ingufu n’ibikorwaremezo.
Andi mahirwe yo kongera
ubufatanye ari mu rwego rw’ikoranabuhanga, urw’imari, ubukerarugendo, ubucuruzi
n’ishoramari muri rusange.
By’umwihariko Arabie
Saoudite ni isoko ryagutse ry’umusaruro w’ubuhinzi woherezwa mu mahanga
by’umwihariko imboga n’imbuto bituruka mu Rwanda.
Mu 2021 Guverinoma y’u
Rwanda n’Ubwami bwa Arabie Saoudite byasinyanye amasezerano y’ubufatanye,
yasangaga andi ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye mu bya Dipolomasi
yasinywe mu 2018.