• Amakuru / MU-RWANDA


Nyuma y'uko kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Ukwakira 2025, inzego zitandukanye zirimo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Polisi y'u Rwanda, Rwanda FDA ndetse Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibiribwa, Rwanda FDA, zitangaje ko jus (umutobe) ya Salama yakorwaga na Joyland Company Ltd yakuwe ku isoko kubera kutuzuza ubuziranenge byazamuye amarangamutima ya benshi, bibaza ibibazo bitandukanye.

Mu babajije ibibazo Rwanda FDA harimo  umunyamakuru Emma Marie Umurerwa, wagize ati:"Ninde uzaryozwa ingaruka ziyi jus yari isanzwe icuruzwa? Igihombo cy abaziguze? Ubuzima bwabayinyoye iyi jus? Abacuruzi baranguye/bafite stock? Ni izihe ngaruka yagira ku buzima bw'uwayinyoye?."

Mu butumwa Rwanda FDA yanyujije ku rubuga rwa X yasubije uyu munyamakuru, ibigomba gukurikira nyuma yo guhagarika jus ya Salama.

Yagize ati:"Muraho neza Emma, iyo ibicuruzwa runaka bikuwe ku isoko, ababa bakibifite mu ngo basabwa guhagarika kubikoresha. Abacuruzi na bo basabwa guhita bahagarika kubicuruza no kubikura mu bubiko bwabo bigasubizwa ku bo babiranguyeho kugeza igihe bigereye k'uwabikoze iyo ari ibyakorewe imbere mu gihugu. Iyo bimaze gukusanywa hakanamenyekana ingano yabyo, hategurwa kubyangiza mu buryo bwagenwe butangiza ibidukikije."

Rwanda FDA yakomeje ivuga ko abandi babiranguye basubizwa ingano y’ibyujuje ubuziranenge ingana n’ibyo bari basigaranye batacuruje aho bishoboka, cyangwa bagasubizwa amafaranga babiranguje.

Yakomeje ivuga uko bigenda iyo ari ibicuruzwa byaranguwe hanze y'igihugu, aho yagize iti:"Iyo rero ari byaranguwe hanze y'igihugu, nabwo biroherezwa kugeza kuri wa wundi wabyinjije na we akamenyesha uwo yabiranguyeho agasubizwa muri bumwe mu buryo bwavuzwe haruguru."

Nyuma y'ibyo byose Rwanda FDA, yavuze ko ikindi gikurikiraho ari ikurwa ku isoko ry’ibyo bicuruzwa.

Yagize iti:"Ikindi gikurikira ni ikurwa ku isoko ry’ibicuruzwa, gukurikirana ko bikurwaho vuba, ari na byo biri gukorwa ubu. Inkuru nziza kandi ni uko kubera ubugenzuzi buhoraho, bukorwa n’inzego zitandukanye mu gihugu cyacu, ukongeraho ubufatanye bw’abatanga amakuru, ibibazo nk’ibi bitahurwa hakiri kare."

Rwanda FDA yavuze ibi nyuma y'uko abantu benshi bibazaga uzaryozwa ibihombo byatewe n'ihagarikwa rya jus ya Salama kubera kutuzuza ubuziranenge, abayiguze, abayiranguye ndetse n'abayinyoye ikaba yaba yarabagizeho ingaruka zitandukanye.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments