Raporo y’Urwego rw'Umuvunyi y'umwaka w'ingengo y'imari ya 2024/2025, yashyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda ku wa 21 Ukwakira 2025, igaragaza ko ibirego byakiriwe muri uwo mwaka byiyongereyeho 45%.
Iyo raporo yerekanye ko ibirego 2.305 byakiriwe kandi bigakemurwa binyuze mu nyandiko zanditse no mu bikorwa byo kuri terrain, ugereranije n’ibirego 1.587 byakiriwe umwaka ushize wa 2024.
Umuvunyi Mukuru Madeleine Nirere, yavuze ko kwiyongera kw’ibirego byatangajwe byatewe no kurushaho guhugura abaturage, kugenzura ibibazo by’abaturage, kugenzura imenyekanisha ry’umutungo, no gusesengura amakuru ku bijyanye na ruswa.
Mu birego 2.305 byohererejwe Umuvunyi Mukuru, ibirego byatanzwe mu nyandiko ni 999, mu gihe 1.306 byakiriwe mu gihe cyo gusura abaturage kuri terrain byakozwe muri gahunda y’igihugu yo gukumira no kurwanya akarengane.
Iyo raporo kandi igaragaza ko ikigereranyo cyagezweho mu gukemura ibibazo kuko hatanzwe imyanzuro 501 mu nyandiko, ibirego 1020 byakiriwe kuri terrain byakemuwe, mu gihe ibirego 337 byanditse n’ibirego 267 byakiriwe kuri terrain bigikurikiranwa n’inzego zibishinzwe.
Mu gihe dosiye 180 ziracyakurikiranwa mu buryo butaziguye n’ibiro by’Umuvunyi.
Mu birego 1.306 byakiriwe mu gihe cyo gusura abaturage kuri terrain mu turere dutanu, Gicumbi yanditswemo umubare munini ku kigero cya 26%, ikurikirwa na Rutsiro na 21%, Nyanza na Kayonza na 20% buri hamwe, naho Nyuruguru handitswe 13%.
Umuvunyi Mukuru yavuze ko mu gukemura amakimbirane, habaye ubuhuza muri dosiye 26, hari kandi 24 zikemurwa binyuze mu bwumvikane, mu gihe 18 muri zo zerekeye umunani (inheritance), kutubahiriza amasezerano, gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inkiko, n’amakimbirane ashingiye ku butaka, mu gihe umunani zisigaye ari ubujurire mu nkiko busaba gusubirwamo hashingiwe ku karengane.