Ikipe ya
Nkombo FC yo mu cyiciro cya kabiri yanyagiye Nyanza FC ibitego 4-1 ihita ifata
umwanya wa mbere mu itsinda rya mbere.
Ni umukino wabaye
kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ukwakira 2025 ku Ruyenzi aho Nkombo FC isanzwe
yakirira imikino.
Nyanza FC niyo
yafunguye amazamu minota ya mbere y’umukino. Hagenimana Isaie bakunda kwita
Kapo yacyishyuye ku munoya wa 35, uwa 41 Antony Africa atsinda icya kabiri,
igice cya mbere kirangira ari 2-1.
Ku munota wa 51
Antony Africa yatsinze icya gatatu cya Nkombo FC kiba icya kabiri yatsinze muri
uyu mukino.
Agashinguracumu
kuri Nkombo FC katsinzwe na Hagenimana Isaie ku munota wa 67.
Gutsinda uyu
mukino byatumye Nkombo FC ihita iyobora itsinda n’amanota 6 ndetse ikaba
izigamye ibitego 5. Intare FC ya kabiri nayo ifite amanota 6 ariko izigamye
ibitego 4.
Mu mukino
ukurikira, Nkombo FC izasura Motar FC kuri Tapis rouge i Nyamirambo.
Uko imikino yo muri iri tsinda yagenze
La Jeunesse 1-2
Addax SC
Alpha 0-3 Intare
FC
Vision JN 1-0
Motar FC
Nkombo FC 4-1 Nyanza FC
Like This Post? Related Posts