Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA ryemeje ko amakipe ya Al Hilal SC , Al Merrikh SC na El Ahli SC Wad Medani, zizakina amarushanwa yo mu Rwanda guhera mu cyumweru gitaha, ku munsi wa 6 wa shampiyona.
Kuri uyu wa gatanu ni bwo Ferwafa yemeje ko aya makipe yo muri Sudan, azakina amarushanwa yo mu Rwanda, yaba Rwanda Premier league, Igikombe cy'amahoro, Heroes Cup na Super Cup, aya makipe azahera ku munsi wa 6 wa shampiyona aho mu kwezi kwa mbere ari bwo bazakina imikino y'ibirarane.
Amakuru avuga ko hari amafaranga aya makipe yatanze ndetse buri kipe yo muri shampiyona y'u Rwanda ikazahabwa million 4 n'ibihumbi 500 (4.500.000 ) y'u Rwanda nk'inkunga yagenewe na Ferwafa, si ubwa mbere aya makipe yari asabye gukina muri shampiyona y'u Rwanda kuko umwaka ushize bari babisabye ariko Rwanda Premier league irabyanga.
Ferwafa yemeje ko amakipe 3 yo muri Sudan azakina amarushanwa yo mu Rwanda