Ikipe ya Rayon Sports itsinze Amagaju FC 1-0, mu mukino utayoroheye , nubwo Amagaju FC yabonye ikarita itukura mu gice cya mbere .
Ni umukino watangiye ucyereweho iminota 30, kubera imvura nyinshi yaguye mu mujyi wa Kigali , ikipe ya Rayon Sports yari yongeye gusubizamo abakinnyi bose , bari babanje mu kibuga ku mukino uheruka ,batainzemo Rutsiro FC , amakipe yombi yatangiye acungana , nta nimwe isatira indi bikomeye, ku munota wa 22 ikipe ya Amagaju FC yabonye ikarita itukura, yahawe Rwema Amza , ku ikosa yari akorete Aziz Basane.
Ku munotwa wa 40 nibwo Rayon Sports yabonye uburyo bwa mbere bukomeye, umupira Tambwe Gloire yahaye Musore Prince, nawe imbere y'izamu wenyine awutera hanze , ku munota wa 43 Habimana Yves nawe yabonye uburyo bwiza imbere y'izamu , ariko umupira awutera hanze .
Ikipe ya Rayon Sports yongeye kubona uburyo bubiri, ku mashoti akomeye yatewe na Nshimiyimana Emmnuel na Richard Ndayishimiye, ariko yose umuzamu wa Amagaju FC ayakuramo , ndetse igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0.
Igice cya 2 Rayon Sports yatangiye neza , kuko ku munota wa 48 Habimana Yves yafunguye amazamu , Rayon Sports iyobora umukino n'igitego 1-0, ku munota wa 58 Rayon Sports yongeye kubona uburyo bwiza , ariko umupira Habimana Yves yari ahawe n'umunyezamu wa Amagaju FC , awupfasha ubusa .
Iminota 25 ya nyuma amakipe yombi yayikinnye acungana , kuburyo kurema uburyo bw'igitego byari bigoye, ku munota wa 87 Adama Bayagoyo yateye ishoti rikomeye mu izamu ariko umuzamu amubera ibamba , ubu buryo bwakurikiwe nubwa Aziz Basane nawe wateye ishoti rikomeye, ariko umuzamu wa Amagaju FC akomeza kubabera ibamba.
Umusifuzi wa 4 yongeyeho iminota 4 ariko nubundi ntihagira igihinduka , Rayon Sports icyura amanota 3, itsinze igitego 1-0, Rayon Sports yagumye ku mwanya wa 2 n'amanota 10, mu gihe Amagaju FC yagumye ku mwanya wa 12 n'amanota 4.