Ku
mugoroba wo ku wa gatandatu tariki ya 25 Ukwakira 2025 nibwo Davis D yataramiye mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze
Ubumwe z’Abarabu aho yari yatumiwe n’agakoni Entertainment isanzwe itumira abahanzi
i Dubai
Ubwo Davis D yageraga ku
kibuga cy’indege yakiriwe mu buryo bukomeye n’abantu benshi bagize uruhare mu
itumirwa rye muri iki gitaramo. Uyu musore yageze muri uyu mujyi akubutse I Kigali
aho yakiriwe na abarimo Dj Traxx na
bandi bagize agakoni Entertainment na abakunzi benshi baba muri uriya mujyi
Batman watumiye Davis mu Mujyi wa Dubai yadutangarije ko igitaramo cy’uyu muhanzi cyaranzwe n’ubwitabire bwo hejuru
Ati “Igitaramo cyagenze neza cyane, abantu bitabiriye, ‘Club’ yuzuye kugeza aho bamwe bagiye basubirayo. Kubera ko hano birinda ikintu cyose cyateza impanuka, kubera ko ntibajya bemera ko abantu bashobora kuzura ‘Club’.
Akomeza ati
“Ikindi cyagaragaje ni uko abantu bishimiye Davis D cyane, kuko yanavuye kuri
‘stage’ abantu bakimukeneye cyane. Ikigaragara umuziki w’u Rwanda uri kugenda
utera imbere cyane, ni intambwe igaragara rwose ko abantu bagenda bitabira
umuziki cyangwa se ibitaramo by’abanyarwanda.”
Yavuze ko
iki gitaramo kititabiriwe n’Abanyarwanda gusa, kuko harimo abarundi,
abanya-Uganda, abanya-Kenya- abo muri Tanzania ‘ndetse harimo n’abarabu batuye
hano twabashije gutumira bitabira igitaramo cyacu’.
Yungamo ati
“Ndashimira cyane Davis D kuko yitwaye
neza cyane, ndashimira ikipe yose twakoranye mu gutegura iki gitaramo,
abaduteye inkunga, ndetse n’itangazamakuru rikomeza guteza imbere umuziki wacu
imbere, ni ibintu byiza cyane.”
Muri icyo gitaramo kandi ntago hagaragayemo Davis D kuko harimo n’abandi bahanzi nyarwanda abakoera umuziki wabo muri Uriya mujyi nka Skapado Da Shatta ,Ice Rapper ndetse n’abadj’s bakunzwe cyane hariya Dj Traxx ,Dj Noble , Dj Zeek Demo
Like This Post? Related Posts