Umukinnyi wa
Filime Uwimpundu Sandrine wamenyekanye ku izina rya Rufonsina muri
filime umuturanyi ari mu byishimo we n’umugabo we nyuma yo
kwibaruka umwana w’umukobwa nkuko yabitangaje yerekana ko ari mu
byishimo.
Rufonsina
yabyariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ku wa Gatandatu tariki 25
Ukwakira 2025.
Yibarutse
umwana w’umukobwa. Uyu mugore mu butumwa akomeje kugenda ku mbuga ze nkoranyambaga yakomeje gushimiye
Imana. Ati “Wakoze Nyagasani.”
Rufonsina
asanzwe afite umwana w’imyaka 10 yabyaranye n’umugabo bamaranye imyaka 12. Uyu
mugore mu ntangiro z’Ukwakira 2025 nibwo inshuti ze zamukoreye ibirori byo
kumwifuriza kuzibaruka neza, ‘Baby shower’.
Mu Ukwakira 2024 kandi nabwo yari yambitswe impeta y’urukundo n’umugabo we. Ubwo yizihizaga isabukuru ye muri Nyakanga 2025, nibwo Rufonsina yahishuye ko yitegura kwibaruka ubuheta bwe.