• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umukinnyi  wa  Filime Uwimpundu Sandrine wamenyekanye ku izina rya Rufonsina muri filime umuturanyi ari mu byishimo we n’umugabo we  nyuma yo  kwibaruka umwana w’umukobwa nkuko yabitangaje yerekana ko ari mu byishimo.

Rufonsina yabyariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ku wa Gatandatu tariki 25 Ukwakira 2025.

Yibarutse umwana w’umukobwa. Uyu mugore mu butumwa akomeje kugenda  ku mbuga ze nkoranyambaga yakomeje gushimiye Imana. Ati “Wakoze Nyagasani.”

Rufonsina asanzwe afite umwana w’imyaka 10 yabyaranye n’umugabo bamaranye imyaka 12. Uyu mugore mu ntangiro z’Ukwakira 2025 nibwo inshuti ze zamukoreye ibirori byo kumwifuriza kuzibaruka neza, ‘Baby shower’.

Mu Ukwakira 2024 kandi nabwo yari yambitswe impeta y’urukundo n’umugabo we. Ubwo yizihizaga isabukuru ye muri Nyakanga 2025, nibwo Rufonsina yahishuye ko yitegura kwibaruka ubuheta bwe.




 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments