Umuhanzi akaba n’umuraperi wo muri
Nigeria, Ice Prince yasobanuye impamvu yatakaje ibiro byinshi, yemeza ko nta
ndwara arwaye.
Umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo Oleku
yavuze ko yari yaragize ibiro byinshi cyane byo ku nda bitewe n’imibereho itari
myiza, hanyuma aherutse gufata icyemezo cyo kugabanya ibiro kubera impungenge
y’abagize umuryango we n’inshuti.
Mu butumwa yashyize ku rubuga X ku
wa Mbere, Ice Prince yasobanuye urugendo rwo kugabanya ibiro, anavuga ko producer
Chopstix yamufashije cyane, amukangurira gukora imyitozo ngororamubiri.
Ice Prince yanditse ati:“Imana ni nziza cyane mu buzima bwanjye…
Inkuru ngufi!
“Nari ngiye guhuma… nta ndwara (Imana ishimwe) ahubwo ni imyitwarire mibi
n’amahitamo mabi. Ariko Chopstix na Dami barambwiye bati ‘Ice reka tugabanye
iyi nda’ icyo cyahise kinkora mu mutwe gituma ntangira urugendo… Guhera uwo
munsi, Chopstix yatangiye kuza mu rugo buri munsi nyuma yo gufata ifunguro rya
nimugoroba, tugatembera mu mudugudu wanjye isaha yose…
Ikiganiro cyacu cya buri gihe cyari
cyiza cyane, nk’uko n’indi mishinga twagiye tuganiraho kuva tukiri abana!!!
Ndashimira inshuti nyayo.”
Mu bihe biheruka, ibyamamare byinshi
byo muri Nigeria byagiye bivugwa mu itangazamakuru ko birimo gutakaza ibiro
byinshi.
Mu 2022, umukinnyikazi wa filime
wari uzwi nk’ufite ibiro byinshi, Eniola Badmus, yatakaje ibirometero 80, ava
kuri 170kg agera kuri 90kg.
Uyu mwaka, undi mukinnyikazi Mercy
Johnson-Okojie na we yagarutsweho cyane kubera kugabanya ibiro ku buryo
bugaragara. Nyuma yasobanuye ko byatewe n’impamvu z’ubuvuzi, avuga ko yakoze umubiri
wa thyroid ndetse bikaba byaratumye hari abakeka ko yaba arwaye kanseri.