Umukobwa
w’umugore wa Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, Tiphaine Auzière, yabwiye
urukiko rwo mu Bufaransa ko ubuzima bwa nyina bwahungabanyijwe n’abamaze igihe
bavuga ko yavutse ari umuhungu.
Umugore wa Macron, Brigitte Macron, yareze abantu 10
bavugiye ku mbuga nkoranyambaga ko yahoze ari umugabo witwa ‘Jean-Claude Trogneux’,
kandi bizwi nka Jean-Claude ari musaza we.
Brigitte w’imyaka 72 y’amavuko yabwiye abagenzacyaha ko ibi
bihuha byagize ingaruka ku buzima bwe, ubw’umuryango we no ku buzukuru be bumva
kenshi ko nyirakuru yahoze ari umugabo.
Ku wa 27 Ukwakira, Auzière w’imyaka 41 yabwiye urukiko ko
Brigitte akurikira ibivugwaho byose, akagerageza kwihangana nubwo aba azi neza
ko izina rye riri kwangirika.
Uyu mukobwa yasobanuye ko bitewe n’uko aya makuru ahora agaruka,
Brigitte yagowe no gukomeza kwihangana, “bihungabanya” bikomeye ubuzima bwe bwo
mu mutwe kuko ahora ahangayitse, akanigengesera.
Ati “Nta cyumweru gishize mvuganye na we kuri ibi bihuha.
Yahatiwe kwitondera imyambarire n’uko yagaragara mu ruhame kubera ko abizi ko
ifoto ye ishobora gukoreshwa nabi, ikavugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.”
Auzière yavuze ko umubyeyi we ababazwa cyane n’uko abuzukuru be
bumva ibi bihuha bidahagarara, ati “Ntabwo azi uko yabihagarika.”
Ubushinjacyaha bwasabiye aba bantu igifungo gisubitse kiri hagati y’amezi atatu na 12, bagacibwa n’ihazabu igera ku Mayero 8.000.
Like This Post? Related Posts