Icyigeranyo cy’Isoko ry’Imari rya Afurika cya Absa (Absa Africa Financial Markets Index /AFMI) cyashyize u Rwanda ku myanya y’imbere mu bihugu byagize urwego rw’ubukungu rutera imbere kurusha ibindi muri Afurika mu 2025.
Ubwo bushakashatsi
bwakorewe mu bihugu 29 bwerekanye ko amanota y’u Rwanda yazamutse akava kuri 46
akagera kuri 54%, bigaragaza impinduka u Rwanda rwashyizeho mu rwego
rw’ikoranabuhanga mu by’imari (fintech), mu isoko ry’ivunjisha ndetse no mu
iterambere ry’isoko ry’imari n’imigabane.
Icyigereranyo
cya AFMI gishingiye ku isesengura ry’uburyo urwego rw’imari rutera imbere mu
bihugu, hashingiwe ku nkingi esheshatu, zirimo kwagura amasoko, uko abantu
bagera byoroshye ku isoko ry’ivunjisha, kwizerwa ku masoko no kugira amategeko
ahamye abigenga, ikigega cyagenewe ubwishingizi ku mari hagamijwe iterambere,
ubukungu burengera ibidukikije muri rusange ndetse n’ibyemezo n’amategeko
ashyirwaho agenga isoko.
Iki
cyigereranyo cyakozwe ku nshuro ya cyenda, gisuzuma iterambere ry’ibihugu mu
by’imari kandi kigaragaza amahirwe abafata ibyemezo bafite yo gukomeza kunoza
sisitemu z’imari.
Absa ivuga
ko Urwego rushinzwe Amasoko y’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA) rwayoboye
ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba z’igihugu zo guteza imbere ubukungu hisunzwe
ikoranabuhanga (Fintech), bigaragaza ko ari ingamba zihamye kandi zitagira uwo
ziheza mu ikoranabuhanga rijyanye n’imari.
Guverinoma
kandi yashyizeho Fintech Regulatory Sandbox, ahantu hagenzurirwa kandi
hakagezwa ibicuruzwa na serivisi z’imari, hagamijwe gushyigikira guhanga
ibishya mu masoko y’imari n’imigabane.
Absa ivuga
ko izi ngamba u Rwanda rwafashe zatejwe imbere mu kugeza ku isoko ibicuruzwa
bitandukanye, kongera amasoko, no gukomeza kwizerwa n’abashoramari.
Umuyobozi
Mukuru wa CMA Thapelo Tsheole, yagize ati: “U Rwanda rukomeje kuzamuka mu
manota ya Absa AFMI, rwavuye ku mwanya wa 18 rugera ku wa 12 mu myaka ibiri
gusa. Ibyo bigaragazwa n’ingamba zihamye zafashwe mu kubuka urwego rw’imari
kugira ngo rukore neza”.
Tsheole
yashimangiye ko imikorananire ya CMA na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR),
yashyizweho hagamije guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane.
Ati:
“Urebye ingamba ziriho, zirimo gukoresha ikoranabuhanga mu by’imari (Fintech)
no gushyiraho amategeko ahamye, tubyitezeho amanota meza, mu byegeranyo
bizakorwa mu gihe kiri imbere kandi bigaragara ko biteza imbere Igihugu.”
U Rwanda
rwihaye intego yo kungera imikoreshereze y’ikoranabuhanga muri serivisi z’imari
bikagira uruhare rwa 4% ku musaruro mbumbe w’Igihugu mu 2029, bivuye kuri 1%
byariho mu 2024.
Igihugu
giteganya gushyiraho kandi ifaranga koranabuhanga ryemewe na Banki Nkuru
(CBDC), guteza imbere inguzanyo zishingiye ku makuru y’ubushakashatsi
(data-driven lending), ndetse no gushyiraho amategeko y’imari afunguye (open
finance laws) yemerera za banki n’abatanga serivisi z’imari bakoresheje
telefoni ngendanwa, gusangira amakuru y’abakiliya mu buryo bwizewe.
Byitezwe kandi ko hazahangwa imirimo 7 500 mu by’ikoranabuhanga muri serivisi z’imari (fintech) aho hazakomeza gushyirwa imbaraga mu guhanga udushya mu bigo by’ubucuruzi bukorerwa ku ikoranabuhanga.
Like This Post? Related Posts