Ngabonziza Augustin, umwe mu bahanzi bo
hambere wamamaye mu bihangano byamenyekanye mu myaka isaga 40 ishize, yitabye
Imana azize uburwayi.
Ngabonziza
yari amaze igihe arwariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).
Amakuru
BTN ikesha bamwe mubo mu muryango we ni uko uyu musaza yari amaze igihe arwaye
kandi arembye.
Ngabonziza
yamenyekanye mu muziki wo hambere muri orchestre Les Citadins ya mbere ya
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi yayishinganye na mukuru we Ngaboyisonga
Bernard.
Yagize
uruhare mu ishingwa rya Orchestre Irangira mu 2000 yashinganye Nikobisanzwe
André Gromyko.
Orchestre
Irangira yakanyujijeho cyane ahazwi nko kwa Lando yataramiraga buri wa
Gatandatu. Gusa ahagana mu 2007 nibwo iyi Orchestre yaje gusenyuka bitewe
n’impamvu zitavugwaho rumwe hagati y’abari bayigize.
Ngabonziza
yamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Rugori Rwera”, “Ancilla”, ‘‘Have Winsiga’’
n’izindi zitandukanye, zatumye aba umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye.
https://youtu.be/kRTyqD4isog?list=RDkRTyqD4isog