• Amakuru /


Guverinoma ya Afurika y’Epfo yatangaje ko ikomeje guhamagarwa n’abaturage bafite ubwenegihugu bwayo 17 bafatiwe muri Ukraine mu Mujyi wa Donbas mu ntambara ihanganishije icyo gihugu n’u Burusiya.

Bivugwa ko bari mu mutwe w’abacanshuro urwanira u Burusiya muri iyo ntambara. Abafashwe bari hagati y’imyaka 20 na 39.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yategetse ko hakorwa iperereza ku bikorwa by’uburyo urwo rubyiruko rutoranywa, nyuma rukisanga mu bikorwa by’abacanshuro.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Afurika y’Epfo, Vincent Magwenya, yirinze kugaragaza mu itangazo ryatanzwe uruhande abo banya Afurika y’Epfo barwaniraga ariko yemeza ko bashukishwa kwizezwa akazi n’ibindi byiza.

Ubusanzwe gukora nk’abacanshuro cyangwa kurwanira ikindi gihugu ntabwo byemewe n’amategeko muri Afurika y’Epfo, kereka gusa mu gihe Guverinoma ari yo yabyemeje.

Magwenya yavuze ko Afurika y’Epfo ikomeje inzira za dipolomasi kugira ngo irebe ko yabasha kugarura abo benegihugu bafatiwe ku rugamba.

Yavuze ko 16 mu bafashwe bakomoka muri KwaZulu-Natal mu gihe undi umwe ari uwo mu Burasirazuba bwa Cap.

Yakomeje ati “Perezida Ramaphosa na Guverinoma ya Afurika y’Epfo bamaganye bikomeye ikoreshwa ry’urubyiruko rukennye n’abantu ku giti cyabo bakorera ibigo bya gisirikare byo hanze y’igihugu.”

Nubwo hataratangazwa uruhande barwanagaho, BBC yatangaje ko hari amakuru yabonye agaragaza ko u Burusiya bukomeje kwagurira ibikorwa byabwo muri Afurika aho umutwe w’abacanshuro wa Africa Corps ugenzurwa na Minisiteri y’Umutekano y’u Burusiya wasimbujwe Wagner muri Afurika y’Iburengerazuba nyuma y’urupfu rwa Yevgeny Progozhin.

Mu Kanama Guverinoma ya Afurika y’Epfo yaburiye abakobwa n’abagore bakiri bato kutazagwa mu mutego w’amatangazo y’akazi ku mbugankoranyambaga abashishikariza gukora hanze, by’umwihariko mu Burusiya.

Icukumbura rya BBC ryagaragaje ko hari abagore barenga 1000 barimo abo muri Afurika n’abo muri Aziya y’Amajyepfo bajyanywe gukora mu ruganda rukora za drone ruherereye mu gace ka Tatarstan mu cyanjya cy’inganda cya Alabuga.

Muri Nzeri, Polisi ya Kenya yatangaje ko yagaruye abaturage 20 bavugaga ko babeshywe akazi mu Burusiya kandi byari bigamije ko boherezwa muri Ukraine mu ntambara.

Ukraine iheruka gutangaza ko yafashe abantu bafite ubwenegihugu butandukanye barimo abo muri Somalia, Sierra Leone, Togo, Cuba na Sri Lanka bari mu nkambi z’imfungwa z’intambara.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments