Umushinjacyaha wa repubulika muri komini za Kirundo na Busoni mu Ntara ya Butanyerera yafashe iy’ubuhungiro kuva ku itariki ya 22 Ukwakira. Aho amakuru aturuka mu begereye ubushinjacyaha avuga ko hasohowe impapuro zo kumuta muri yombi uwo munsi nyuma yo kuvumbura amafaranga arenga miriyali y’Amarundi muri konti bwite ya Jean Claude Ndemeye, amafaranga hataramenyekana neza aho yavuye.
Abatangabuhamya
bavuga ko uyu mushinjacyaha yavuye i Busoni yerekeza i Bwambarangwe mbere yo
kwambuka umupaka wa Kobero, mu ntara ya Muyinga, kugira ngo agere muri
Tanzaniya. Aya makuru ntaremezwa n’abayobozi.
Aravugwaho ibyaha byo gufunga binyuranyije n’amategeko no
kwambura abantu amafaranga yabo.
Mbere yo kubura, Jean Claude Ndemeye yari asanzwe aregwa
ibyaha byinshi n’abaturage baho.
Muri Kirundo, imiryango myinshi imushinja kuba yarafunze
abantu benshi binyuranyije n’amategeko no kwambura abantu utwabo mu biro
by’ubushinjacyaha, akenshi kubera inyungu z’amafaranga nk’uko iyi nkuru dukesha
SOS Medias Burundi ivuga.
Abatangabuhamya benshi bavuga ko uyu mushinjacyaha ngo
yashyizeho ihuriro ry’abakomisiyoneri bashinzwe kuganira ku irekurwa
ry’abafunzwe kugira ngo babone amafaranga.
Umuturage wo mu gace ka Bugabira yagize ati: “Ndetse
n’abashinjwa icyaha bashoboraga guhita basohoka, igihe cyose bishyuye”.
Kwiruhutsa n’umujinya mu
baturage
Muri komini za Kirundo na Busoni, gutoroka
k’umushinjacyaha kwakiranwe uruvange rwo kwiruhutsa n’umujinya.
Abaturage benshi bavuga ko umushinjacyaha yirataga
“gutakaza amafaranga” igihe yabaga atinjije byibuze miliyoni ebyiri mu
cyumweru.
Umuturage wo muri Kirundo yagize ati: “Ni ihumure
rikomeye kuri twe. Uyu mushinjacyaha yagiriye nabi inzirakarengane.”
Imiryango y’abantu bafunzwe yasabye umushinjacyaha w’agateganyo kongera gusuzuma dosiye z’abantu bafunzwe ku mabwiriza ya Jean Claude Ndemeye no kurekura byihuse abantu babo ndetse no gukurikirana uyu mushinjacyaha