Paul Biya w’imyaka 92 uherutse gutorerwa kuyobora Cameroon yarahiriye kuyobora icyo gihugu muri manda ya munani y’imyaka irindwi, mu birori byabereye ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko mu murwa Mukuru Yaoundé.
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Akanama gashinzwe
kurengera Itegeko Nshinga, kemeje ko Paul Biya yatsinze amatora y’Umukuru
w’Igihugu n’amajwi 53,66%, aho yakurikiwe nuwo bari bahanganye Issa Tchrioma
Bakary wagize 35,19%.
Iyo ntsinzi yatumye Biya
akomeza kuba Umukuru w’Igihugu ufite imyaka myinshi kurusha abandi ku
Isi, nubwo gutsinda kwe bitavuzweho rumwe n’abo bari bahanganye kuko bamushinje
kwiba amajwi ahubwo bamusaba kwegura.
Mu 1982 ni bwo uyu mugabo yagiye ku butegetsi, bivuze
ko manda ye nshya y’imyaka irindwi ishobora kuzarangira ayoboye iki gihugu
imyaka 50, aho azaba yenda kugira hafi imyaka 100 y’amavuko.
Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yanenze bikomeye
ibyavuye mu matora yo ku wa 12 Ukwakira, avuga ko habaye amakosa menshi ndetse
nyuma haba imyigaragambyo yamagana ibyayavuyemo.
Izo mvururu zadutse ku wa 27 Ukwakira 2025, aho abari
bashyigikiye Issa Tchiroma utavuga rumwe n’ubutegetsi, wagize 35,19%
bigaragambirije mu bice bitandukanye.
Iyo myigaragambyo yatumye inzego z’umutekano ziza
kuyihosha ndetse habaho kurasana bamwe bahasiga ubuzima.
Issa Tchiroma abinyujije ku rubuga rwa Facebook
yavuze ko harashwe urufaya rw’amasasu mu baturage b’abasivile ndetse benshi
bahasiga ubuzima.
Imiryango itari iya Leta na bamwe mu baturage bavuze ko amatora atabaye mu mucyo uko byari bikwiye, kuko hari urutonde rw’abatoye rutagaragaye ndetse bakavuga ko habayeho gukoresha umutungo wa Leta mu nyungu za politiki.
Like This Post? Related Posts