Mu Karere Kicukiro, habereye igikorwa cy’urugomo cyatunguye ndetse kibabaza abatari bake ubwo abafundi badukiraga imodoka irimo abanyeshuri bakayimenagura ibirahure abana batatu bagakomereka.
Ibi byabaye ku wa Kane, tariki ya 06 Ugushyingo 2025, mu Mudugudu wa Kinyana, mu Kagari ka Nunga, mu Murenge wa Gahanga, mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali.
Amakuru avuga ko intandaro y'uko kutumvikana hagati y’umushoferi wari utwaye iyo modoka y’abanyeshuri biga muri Mary 1000s International School, ni uko yagonze ijerekani yabo bafundi aho bubakaga.
Uwo mushoferi yagonze iyo jerekani arigendera avuga ko bari bayiteretse mu muhanda, hanyuma agarutse asanga bamuteze batangira kumenagura ibirahure by’imodoka.
Ababibonye banenze imyitwatire y’abo bafundi bavuga ko nta mpamvu yagombaga gutuma bakorera abana urugomo nubwo umushoferi na we yagombaga kuba yahagaze akimara kubona ko hari icyo yangije nkuko amategeko y’umuhanda abitegeka bakaba babiganiraho bigakemuka ariko abana ntibabigenderemo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nunga, Umutoni Vestine, yavuze ko bamwe mu bakekwaho uruhare muri urwo rugomo bafashwe.
Yagize ati:"Abakoze urwo rugomo bamenyekanye harimo nabafashwe. Mu bana bakomeretse harimo abavandimwe bakomeretse ku mutwe ariko na bo bafashijwe kandi n’ababyeyi bahumurijwe."
Umutoni yasabye abaturage kwirinda urugomo n’ikintu icyo aricyo cyose cyabuza abandi umudendezo.
Abafundi bakekwaho kugira uruhare muri urwo rugomo bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali.