Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bukurikiriranye umusore w’imyaka 27 y’amavuko wishe se umubyara akoresheje ibuye amuhoye guhinga umurima yari yaramuhaye.
Icyaha
akurikiranweho yagikoze ku itariki ya 17 Nzeri 2025 mu Mudugudu wa Gikombe,
Akagari ka Kareba, Umurenge wa Jenda, mu Karere ka Nyabihu ubwo yatahaga yagera
mu rugo agasanga se umubyara yahinze umurima yari yaramuhaye niko kumwadukira
amukubita hasi afata ibuye arimukubita inshuro 3 mu mutwe ahita apfa.
Mu ibazwa rye nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha Bukuru,
uregwa yemera icyaha, avuga ko yakubise Se ibuye mu mutwe inshuro eshatu
agahita apfa. Asobanura ko yabitewe n’uko yamuhaye umurima nyuma agasanga
yawuhinze.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho, gitenywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikimuhama, azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.