• Imyidagaduro / ABAHANZI

???Abahanzi Itahiwacu Melodie (Bruce Melodie) na Mugisha Benjamin(The  Ben bamwe mu nkingi muri muzika nyarwanda bemeranyije gushyira hamwe bakazakorana mju bitaramo byabi bitandukanye bari gutegura  bahereye kuri  The New  Year  Groove  kiri  gutegurwa na The Ben mu  ntangiriro z’umwaka 2026

Ni amasezerano yashyiriweho umukono mu rugo rwa Coach Gael wari wakiriye aba bahanzi mu ijoro ryo ku wa 10 Ugushyingo 2025, nyuma y’ibiganiro byari bimaze igihe kinini hagati y’impande zombi.

Byinshi mu bikubiye muri aya masezerano y’imikoranire ntabwo byamenyekanye, icyakora amakuru yizewe atugeraho aruko aba bombi  bemeranyije ko Bruce Melodie azitabira ndetse akaririmba mu gitaramo “The New Year Groove” cya The Ben, giteganyijwe ku wa 1 Mutarama 2026.

The Ben nawe agomba kuzitabira ibitaramo bizenguruka Intara Bruce Melodie ateganya gukora mu 2026 nk’uko amasezerano bamaze gushyiraho umukono abihamya.

Aya masezerano yashyizweho umukono mu gihe mu minsi ishize hari igice cy’imbanzirizamushinga wayo cyari cyagiye hanze.

Iki gice ikintu cy’ingenzi cyagaragazaga ni uko buri muhanzi mbere yo kwitabira igitaramo cya mugenzi we azajya ahabwa miliyoni 10Frw yo kwitegura.

Kugeza ubu The Ben ari mu myiteguro y’igitaramo ngarukamwaka yise ‘The New Year Groove’ yatangije umwaka ushize, kikabera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2025.

Ni igitaramo umwaka ushize yari yatumiyemo abahanzi batandukanye biganjemo abo mu Rwanda ndetse na Otile Brown wari waturutse muri Kenya.

Ni mu gihe ku rundi ruhande nta makuru menshi aramenyekana ku bitaramo bya Bruce Melodie bizenguruka intara nubwo bivugwa ko nta gisibya bigomba kuba mu 2026.

Aba bahanzi bagiye gukorana mu gihe hari hamaze igihe humvikana umwuka w’ihangana hagati yabo.

 



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments