???Abahanzi Itahiwacu Melodie (Bruce Melodie) na Mugisha
Benjamin(The Ben bamwe mu nkingi muri
muzika nyarwanda bemeranyije gushyira hamwe bakazakorana mju bitaramo byabi
bitandukanye bari gutegura bahereye
kuri The New Year
Groove kiri gutegurwa na The Ben mu ntangiriro z’umwaka 2026
Ni amasezerano yashyiriweho umukono mu
rugo rwa Coach Gael wari wakiriye aba bahanzi mu ijoro ryo ku wa 10 Ugushyingo
2025, nyuma y’ibiganiro byari bimaze igihe kinini hagati y’impande zombi.
Byinshi
mu bikubiye muri aya masezerano y’imikoranire ntabwo byamenyekanye, icyakora amakuru
yizewe atugeraho aruko aba bombi bemeranyije ko Bruce Melodie azitabira ndetse
akaririmba mu gitaramo “The New Year Groove” cya The Ben, giteganyijwe ku wa 1
Mutarama 2026.
The
Ben nawe agomba kuzitabira ibitaramo bizenguruka Intara Bruce Melodie ateganya
gukora mu 2026 nk’uko amasezerano bamaze gushyiraho umukono abihamya.
Aya
masezerano yashyizweho umukono mu gihe mu minsi ishize hari igice
cy’imbanzirizamushinga wayo cyari cyagiye hanze.
Iki
gice ikintu cy’ingenzi cyagaragazaga ni uko buri muhanzi mbere yo kwitabira
igitaramo cya mugenzi we azajya ahabwa miliyoni 10Frw yo kwitegura.
Kugeza
ubu The Ben ari mu myiteguro y’igitaramo ngarukamwaka yise ‘The New Year
Groove’ yatangije umwaka ushize, kikabera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2025.
Ni
igitaramo umwaka ushize yari yatumiyemo abahanzi batandukanye biganjemo abo mu
Rwanda ndetse na Otile Brown wari waturutse muri Kenya.
Ni mu
gihe ku rundi ruhande nta makuru menshi aramenyekana ku bitaramo bya Bruce
Melodie bizenguruka intara nubwo bivugwa ko nta gisibya bigomba kuba mu 2026.
Aba
bahanzi bagiye gukorana mu gihe hari hamaze igihe humvikana umwuka w’ihangana
hagati yabo.