Mupende
Ramadhan wamenyekanye Bad Rama usigaye abarirwa
mu bantu bafashe umugambo wo guharabirka u Rwanda n’abayobozi
barwo muri iyi minsi yangiwe kwinjira mu
gitaramo Riti Joel yakoreye muri
Indiana muri Leta
Zunze Ubumwe z’amerika
Mu mpera
z’iki cyumweru, nibwo Ruti Joël yataramiye Abanyarwanda n’inshuti zabo bo muri Leta ya Indiana no mu yindi mijyi
itandukanye.
Bad Rama, wiharaje kwirirwa atuka u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga,
yashatse kwinjira muri icyo gitaramo ariko abashunzwe kwinjiza abantu bamukumira bakimubona ubwo yagerag aho cyabereye .
Ubwo uyu
mugabo yageraga ahabereye iki gitaramo, abagiteguye bamumenyesheje ko atemerewe
kwinjira, ndetse asubizwa amatike ye.
Umunyamakuru Irakoze
Richard wahize akorera bimwe mu
binyamakuru hano mu Rwanda usigaye atuye muri Amerika nkuwari uri aho igitaramo cyabeye yatubiye ko Bad Rama yari aherekejwe
n’abamucungiye umutekano bane ariko bakangirwa gukomeza bagasubira inyuma .
Yagize ati: “bakihagera
babwiwe ko batari bwemererwe kwinjira ndetse bansabwe kuva mu nkengero z’ahaberaga
iki gitaramo.
Nkibisanzwe
uyu mugabo wabonaga yarakaye Bad Rama
yagiye ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko yanyuze muri Leta enye zose kugira ngo
agere ahabereye icyo gitaramo, yasohowemo nk’igisambo.
Ati: “
Ndahageze ibibaye, urabibonye, ntabwo ntuje na gato, uzi ko umutipe
ampamagariye nk’igisambo?”
Ku mbuga
nkoranyambaga, Bad Rama akomeje guhabwa inkwenene, bamwe baramwibutsa ko nta
wanga u Rwanda ngo bimugwe amahoro, abandi bakavuga ko yabikoze agamije kuvugwa
mu itangazamakuru.
Uretse Ruti
Joël, abitabiriye iki gitaramo basusurukijwe n’abandi bahanzi barimo na TMC,
wamamaye mu itsinda rya Dream Boys.
Bad Rama ku mbuga
nkoranyambaga yakomeje kugaragaza ko
umugambi wo gusebya u Rwanda n’abayobozi barwo yamaze kugugira iturufu akoresha kugira yibonere amaronko
Algeria : Perezida
Abdelmadjid Tebboune yasezeye mu cyubahiro Liamine Zeroual witabye Imana