Umuhanzikazi
w’icyamamare muri Uganda, Lydia Jazmine, yatangaje ku nshuro ya mbere mu buryo
burambuye ibihe bikomeye yanyuzemo mu buzima bwe, aho yahanganye n’indwara
y’agahinda gakabije (depression), agaragaza ko hari byinshi abantu batabona
inyuma y’icyamamare.
Mu kiganiro
yagiranye na televiziyo yo muri Uganda, Jazmine yasobanuye ko ibyo bibazo byo
mu mutwe bitatewe no kunywa ibiyobyabwenge cyangwa inzoga nk’uko bamwe
babitekereza, ahubwo byatewe n’ibibazo by’imiyoborere y’umwuga we ndetse
n’ibibazo byo mu muryango.
Yagize ati:“Igihe
cya mbere nagize agahinda gakabije n’igihe
natandukanaga n’uwari umujyanama wanjye;
icyo gihe cyari gikomeye cyane. Hari n’igihe nagize ibibazo mu muryango, na bwo
byarangoye cyane.”
Uyu
muhanzikazi yavuze ko ibyo bihe byari bikomeye cyane ku marangamutima ye, kuko
byamusabaga gukomeza kugaragara nk’ufite imbaraga mu maso y’abantu, nyamara
imbere mu mutima we ameze nabi.
Ibi Jazmine
yatangaje bigaragaza ukuri ku buzima bw’abahanzi benshi, aho nubwo baba
bagaragara mu byishimo ku rubyiniro no mu itangazamakuru, inyuma yaho haba hari
ibibazo bikomeye bahanganye na byo.
Yashimangiye
ko igitutu cy’umwuga, impinduka mu bujyanama bwe , ndetse n’ibibazo byo mu
buzima bwite nk’ibyo mu muryango, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima
bwo mu mutwe bw’umuhanzi.
Nubwo
atavuze byinshi ku buryo yabashije kubivamo, ubutumwa bwe bwerekana ko ari
ingenzi ko abantu bafata ubuzima bwo mu mutwe nk’ikintu gikomeye, kandi
bakemera kuvuga ku bibazo bahura na byo.
Inkuru ya
Lydia Jazmine itanga isomo rikomeye, cyane cyane ku rubyiruko n’abahanzi, ko icyamamare
n’izina bitakurinda guhura n’ibibazo byo mu mutwe, kandi ko ari ingenzi gushaka
ubufasha igihe bikenewe.
Like This Post? Related Posts