?Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimangiye uburyo
ikoranabuhanga rishingiye kuri Artificial
Intelligence (AI) rifite ubushobozi bwo guhindura iterambere rya
Afurika, asaba ibihugu byo kuri uyu mugabane gushyira imbaraga mu gukoresha iri
koranabuhanga mu gukemura ibibazo bijyanye n’ibikenewe byihariye bya Afurika.
Ibi yabivugiye mu muhango wo
gufungura Inama Mpuzamahanga ya
Transform Africa Summit 2025 yabereye i Conakry muri Guinea, iyobowe na Perezida Mamadi Doumbouya, aho yagarutse ku rugendo rumaze imyaka
irenga icumi kuva iyi gahunda yatangirizwa i Kigali.
Perezida Kagame yavuze ko guhera
icyo gihe, Afurika yabonye amahirwe akomeye yo gushora imari mu kwagura internet yihuta (broadband) no
gukoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku guhanga
udushya.
“Hashize imyaka irenga icumi
dutangije Transform Africa Summit i Kigali. Icyo gihe, isi yari mu mpinduka
z’ikoranabuhanga zikomeye. Amahirwe yari agaragara: gushora imari mu
gukwirakwiza internet no kuyifashisha nk’isoko yo guteza imbere ubukungu,”
Perezida Kagame yavuze.
Yakomeje avuga ko amasezerano
n’imihigo byafashwe ubwo iyi gahunda yatangiraga bigikomeje, kandi ko hari
intambwe ikomeje guterwa kubera ubufatanye bukomeye bwa Afurika
n’abafatanyabikorwa bayo mpuzamahanga.
Perezida Kagame yibukije ko uko isi
igenda ikoranabuhanga rirushaho gutera imbere, ari nako ibintu bigenda bigorana
bitewe n’uburyo “ikoranabuhanga rihinduka vuba cyane kandi rikaba rirushaho
kwihuza n’ibindi byose.”
Yagaragaje ko Artificial Intelligence, ari yo
nsanganyamatsiko y’uyu mwaka, ari urubuga rushya Afurika igomba kwitaho cyane
mu rugendo rwo guhindura ubukungu n’imibereho y’abaturage bayo.
“Ku ruhande rwa Afurika, intsinzi
ntizaterwa gusa n’uburyo tuzashyira mu bikorwa iri koranabuhanga vuba, ahubwo
n’aho tuzarikoresha. Iyo rikoreshwa mu bibazo bifitanye isano n’ukuri kwacu
n’ibyo dukeneye nk’abanyafurika, ni bwo ritanga umusaruro mwinshi ku bushobozi
bw’abantu bacu,” Perezida Kagame yasobanuye.
Perezida Kagame kandi yavuze ko mu
Rwanda gusa, Artificial Intelligence
izagira uruhare rwa 5% ku musaruro
mbumbe w’igihugu (GDP), ikazateza imbere ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi n’izindi
nzego z’ingenzi z’ubukungu.
Transform
Africa Summit 2025 yahuje abakuru b’ibihugu, abayobozi
mu nzego za leta n’abashoramari mu ikoranabuhanga baturutse hirya no hino muri
Afurika, baganira ku ngamba zo gukoresha ikoranabuhanga n’ubwenge bw’ubukorano
(AI) mu guteza imbere iterambere rirambye n’ubukungu bushingiye ku guhanga
udushya.
?
Like This Post? Related Posts