Urwego rw’Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho kwiba za Sitasiyo za Essence (lisansi) zitandukanye mu gihugu amafaranga arenga miliyoni 17Frw.
Abo bagabo bafashwe nyuma y'uko RIB yakiriye ibirego bitandukanye bitanzwe n'izi Sitasiyo, aho zibwaga mu buryo bumwe.
Abafashwe ni Nsabimana Straton ari na we muyobozi w’agatsiko kagizwe na Ntagwabira Vincent na Mwesigye Paul, aho bashukaga umukozi utanga lisansi, bakamwaka telefone bishyuraho hanyumba bagahindura umubare w'ibanga.
RIB yasobanuye uko ubu bujura bwakorwaga
Iperereza rya RIB ryagagaje ko abaregwa bajyaga kuri Sitasiyo za lisansi, bamara kunywesha bakishyura amafaranga atangana na lisansi bahawe. Umukozi wo kuri Sitasiyo yahitaga abibona akababwira ko bohereje atuzuye, nuko bakamusaba telefoni ye kugira ngo birebere neza ko ibyo avuga ari ukuri, ariko ari amayeri yo kugira ngo abahe iyo telefoni bishyuraho.
Umwe muri
aba yifashishije mudasobwa babaga bitwaje mu modoka agahitaga anyura ku
muyoboro wa MTN ukoreshwa n’abafite kode zo kwishyuriraho za MoMo Pay (MTN MoMo
Business Partner Portal), hanyuma bagashyiramo kode yo kwishyuriraho ya
Sitasiyo ariko bakemeza ko bibagiwe umubare w’ibanga (Forgot Password).
Icyo gihe sisiteme yahitaga ibaha ijambo ry’ibanga (One Time Password) kuri ya telefoni bahawe n'umukozi wa Sitasiyo ya lisansi bakabona uburenganzira (Access) bwo guhindura wa mubare w’ibanga (Password).
Nyuma yo
guhindura umubare w’ibanga bahitaga biyoherereza (kuri numero yabo) amafaranga
bashaka bakoresheje application ya (MTN MoMo Business Partner Portal)
bitabasabye kuba bafite simcard yo kuri Sitasiyo (Physical Simcard).
Aba bafashwe
bamaze kwiba amafaranga yose hamwe angana na 17,980,641Frw kuri Sitasiyo 9
zihereye mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Nyagatare, Muhanga, Nyabihu na
Huye.
Bose
bakurikiranweho ibyaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa
kuwujyamo, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyaha cyo kugera
mu buryo butemewe ku makuru abitse muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa
mudasobwa.
RIB irasaba
abakozi b’amasitasiyo ya essanse kugira amakenga bagashishoza, bakirinda umuntu
ubusaba telefoni bishyuriraho ngo ayifate mu ntoki, kuko iyo niyo ntandaro
y'ubwambuzi bushukana. Iranaburira abafite imigambi y’uburiganya nk’ubu
kuyihagarika kuko ubushobozi bwose bwo kuyitahura bagafatwa, bagahanwa buhari.
Icyo
amategeko ateganya ku byaha bakurikiranyweho
Icyaha cyo
kujya cyangwa gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi gihanishwa igifungo kitari
munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi, icyo kwihesha ikintu
cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri
ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya
miliyoni eshatu (3,000,000frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5,000,000frw).
Icyaha cyo
kugera mu buryo butemewe ku makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo
gihanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri
n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1,000,000frw)
ariko atarenze miliyoni ebyiri (2,000,000frw).