Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba mu Karere ka Muhanga, mu Ntara y'Amajyepfo, rwakatiye Musonera Germain wiyamamarizaga kuba umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda igifungo cy’imyaka 20, runategeka ko aha IBUKA indishyi z’akababaro zingana na Miliyoni 50Frw.
Urukiko
rwemeje ko ikirego cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro, ruvuga ko Musonera
Germain ahamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cya Jenoside bityo akaba
agomba kugihanirwa.
Musonera
urukiko rwamuhanishije igihano cy’igifungo cy’imyaka 20, runamutegeka guha
IBUKA indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 50Frw.
Urukiko
kandi rwategetse Musonera Germain guha IBUKA indishyi zingana na miliyoni 1Frw,
hakubiyemo amafaranga y’igihembo cya Avoka hamwe n’amafaranga yikurikirana
rubanza.
Rwategetse
ko Musonera asonerwa gutanga amafaranga y’amagarama y’urubanza kubera ko
yakurikiranwe afunze.
Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, bwasobanuye ko yayoboraga urubyiruko muri Komini Nyabikenke, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubushinjacyaha
buvuga kandi ko, usibye uwo mwanya yari afite, yari anafite akabari Interahamwe
zanyweragamo zivuye kwica Abatutsi, ndetse akaba yaratunze imbunda ebyiri.
Musonera
Germain we ahakana ibyaha byose ashinjwa, avuga ko mu gihe cya Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994 atari i Nyabikenke, kuko icyo gihe yari yarasubiye
kwiga.
Uretse gusabirwa gufungwa burundu, IBUKA inasaba indishyi z’akababaro za miliyoni 500Frw.
Musonera Germain yakoze mu nzego zitandukanye muri Leta y’ubu, harimo no mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, aho yavuye ashaka kwiyamamariza kuba Umudepite uhagarariye Umuryango RPF-Inkotanyi, muri iyi manda nibwo yaje gufatwa arafungwa. Inteko Iburanisha yari igizwe n’abacamanza batatu ndetse n’Umwanditsi w’Urukiko.
Mu
Iburanisha ry’Ubushize Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Musonera Germain igifungo
cya burundu.