Kuri uyu wa
mbere I Addis Ababa muri Ethiopian
itsinda ry’ingabo z’U Rwanda riyoboze n’umuvugizi wazo Brig Gen Ronald Rwivanga ryakiriwe na Minisitiri w’Ingabo za Ethiopia Hon Aisha Muhammed .
Iyi nama
yahuje abo bombi yabaye mu gihe muri icyo gihugu bari mu birori byo kwizihiza imyka 130 y’intambara ya Adwa imwe mu ntambara zifite amateka
akomeye muri Ethiopia
Impande zombie zagiranye
ibiganiro byibanze ku
gushimangira no kwagura ubufatanye busanzwe mubya gisirikare hagati y’ibihugu byombi
Impande
zombi zagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira no kwagura ubufatanye
busanzwe mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi, harimo kongera ubufatanye
mu mahugurwa mu bya gisirikare ,
gukomeza guhana ubunararibonye mu by’umutekano , gufatanya ubufatanye mu bikorwa
byo kubungabunga amahoro .
By’umwihariko abo bayobozi bombi baganiriye
ku mikoranire mu rwego rw’ikoranabuhanga
rigezweho cyane cyane mu bijyanye n’ubwenge
bw’ubukorano (Artificial Intelligence )
Iri
koranabuhanga rikomeje kugira uruhare rukomeye mu mutekano no mu igenamigambi
rya gisirikare ku isi, bityo ubufatanye muri uru rwego bukaba bushobora
kuzamura ubushobozi bw’ibihugu byombi.
Iyi nama
yashimangiye ko umubano ukomejemwiza no
gutera imbere hagati y’u Rwanda na Ethiopia, by’umwihariko mu bijyanye
n’umutekano n’iterambere ry’ikoranabuhanga.
Like This Post? Related Posts