Inzego z’umutekano mu Karere ka Burera, zirimo gushakisha umugabo witwa Nsengiyumva Donath, ukurikiranyweho kwica umugore we Mukankubana Margueritte, babyaranye abana barindwi amukase ijosi bitewe n’amakimbirane bari basanzwe bafitanye.
Ibi byaberege mu Mudugudu wa Kinoni, mu Kagali ka Gafuka, mu Murenge wa Kinoni, mu Karere ka Burera, mu Ntara y'Amajyaruguru, kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 Ugushyingo 2025.
Amakuru avuga ko uyu muryango wari warashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko ariko wari umaze igihe ubana mu makimbirane ashingiye ku mitungo.
Uyu muryango wari unafite urubanza rushingiye ku mitungo rwari kuburanishwa kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Ugushyingo 2025.
Bitewe n’amakimbirane uyu muryango umaranye iminsi umugore yari yarahukaniye ku mwana we baturanye ari naho umugabo we yamusanze kuri uyu wa Kane, asanga ari kumwe n’umukazana we barimo guhungura ibigori umugabo atangira kubatonganya no gukubita umugore we.
Umukazana we yamusabye kugabanya amahane akamuha mafaranaga akajya gusoma agacupa umugabo akomeza gukubita umugore we avuga ngo "ntawankoraho ndi ku muhungu wanjye."
Umukazana we yahise asohoka ajya gutabaza mu baturanyi be ngo agarutse asanga umugabo yamaze kwica umugore we amukase ijosi akoresheje umuhoro.
Abantu bahise batabaza inzego z’ibanze ndetse n’iz'umutekano ariko basanga uwo mugabo Nsengiyumva yamaze gutoroka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinoni, Kwizera Emmanuel, yemeje ayo makuru.
Yagize ati:"Nibyo koko umugabo witwa Nsengiyumva Donath yishe umugore we Mukankubana Margueritte amukase ijosi akoresheje umuhoro, aho yari amusanze ku muhungu wabo kuko ariho yari yarahukaniye, gusa uyu muryango wari usanzwe ubanye mu makimbirane ashingiye ku mitungo dore ko n’ejo bari bafitanye urubanza mu rukiko, ariko uyu mugabo yamaze gutoroka turacyarimo ku mushakisha dufatanyije n’inzego z’umutekano."
Umurambo wa nyakwigendera Mukankubana Margueritte, wajyanywe ku Bitaro bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe uwo mugabo wagize abana be imfubyi agishakishwa n’inzego z’umutekano.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse kubushake akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikimuhama, azahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.