Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, ku bufatanye n’abaturage bo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, yataye muri yombi umugabo ukurikiranyweho kwenga inzoga izwi ku izina rya ‘Ndakubiwe’ akayita umutobe, abaturage bahamya ko iteza uburwayi n’amakimbirane mu miryango.
Muri iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 14 Ugushyingo
2025, Polisi yanamennye litiro 80 z’uwo mutobe, hafatwa n’ibikoresho byose
uwawengaga yakoreshaga.
Uwo mutobe wamenyekanye cyane kuko
abaturage bawunywagaho barangwaga n’uburwayi bukomeye bwo mu nda, ,
kuruka ndetse no gushwana mu ngo.
Abatuye mu Kagari ka Kabeza, Umudugudu wa Kibingo, mu
Murenge wa Nyange, bavuga ko uyu mugabo yengaga Ndakubiwe kuva mu myaka
irenga icumi, ndetse ngo hari bamwe mu bayobozi bari bamuzi neza ariko
bakamukingira ikibaba.
Umwe mu baturage, utashatse ko amazina ye atangazwa,
yagize ati:“Uyu mutobe bawise ‘Ndakubiwe’ kubera ko umuntu awunyoye ahita
aribwa mu nda bikabije, rimwe na rimwe agahita yumva ashaka kwituma.
Yunzemo ati: “Uyu mutobe ukorwa mu bintu binyuranye
kandi bigira ingaruka ku buzima , bashyiramo pakimaya nyinshi, isukari,
bakongeraho umutobe, ukajya kubyuka wabaye igisindisha.
Nta n’ubwo nemera ko ari n’umutobe w’ibitoki kuko uyu
mugabo nta bitoki njya mbona apakurura hano.”
Undi muturage wo muri Nyange yavuze ko uyu mutobe
ugira ingaruka zisanzwe ku bawunyoye.
Yagize ati:“Iyo umuntu anyoye Ndakubiwe bihita
bimuteza uburakari, ugasanga mu rugo barashwanye. Hari n’abakirisitu bawunywa
bagasinda bikabije, bagera mu rusengero bagatangira kuvuga menshi, bamwe bavuga
ko bakijijwe abandi bavuga ko bahanuye. Ni ibintu byari byaradusenyeye
umutekano w’imiryango no mu myemerere.”
Hari n’abavuga ko abiyita abakozi b’Imana bo muri
Nyange ari bamwe mu bawunywaga cyane, bakabyuka baribwa umutwe, abandi
bakaruka amaraso kubera ubukana bwa Ndakubiwe.
Abaturage bavuga ko Polisi ibatabaye kuko hari abo
uyu mutobe wangije ibifu , abandi ukabatera indwara z’impyiko, ndetse hari
n’abagurishije ibyabo bashukwa ngo batange amafaranga yo kuwunywa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP.
Ngirabakunzi Ignace, yemeje aya makuru avuga ko uwafashwe yari amaze igihe
kinini yenga inzoga zitujuje ubuziranenge, zigira ingaruka ku buzima
bw’abaturage, nyamara we akabyita ko yonga umutobe.
Yagize ati:“Uwo mutobe ntabwo twawita umutobe mu by’ukuri
, ni ikinyabutabire gifite ubukana bukabije, pakimaya ni umusemburo,
ubwose urumva biba byaroshye.”
Yakomeje avuga ko mu nzu y’uwo wafashwe
hasanzwemo ibidomoro 3 binini byo kuvangiramo, indobo 2 ntoya, ibiro 50
by’isukari, amapaki abiri ya pakimaya n’ibindi bishobora kwangiza ubuzima
bw’abaturage.
IP Ngirabakunzi ati: “Twafashe n’umutobe yari
asigaranye ungana na litiro 80, kuko uwundi yari yari yabyutse
awuranguza.”
Uwo muyobozi avuga ko uyu mugabo wafashwe
yahise afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinigi mu Karere ka Musanze na
bimwe mu bikoresho yakoreshaga mu gihe iperereza rikomeje.
Polisi y’Igihugu yasabye abaturage kutajya
banywa ibinyobwa babonye ahantu hose batazi uko byateguwe, kuko benshi
barangazwa n’uko bigura make.