• Amakuru / POLITIKI


Leta y’u Rwanda yatesheje agaciro imyanzuro y’Inama Mpuzamakungu y’Ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari (CIRGL), iheruka kubera i Kinshasa, igaragaza ko ntacyo ivuze ku makimbirane akomeje kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Ugushyingo 2025, ni bwo iyo nama yabaye, yitabirwa n’abakuru b’ibihugu barimo Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, João Lourenço wa Angola, Félix Antoine Tshisekedi wa RDC n’abandi.

U Rwanda ntirwigeze rwitabira iyo nama yasize Tshisekedi ashyikirijwe na Perezida Lourenço inshingano zo kuyobora CIRGL kuri ubu ifite icyicaro i Bujumbura mu Burundi.

Minisitiri wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ushinzwe ukwihuza kw’iki gihugu n’akarere, Floribert Anzuluni, mu myanzuro y’iriya nama yasomeye kuri Televiziyo y’Igihugu (RTNC), yagaragaje ko abakuru b’ibihugu bayitabiriye basabye “igihugu cyateye [Congo] gucyura ingabo zacyo”.

Uwo mwanzuro n’ubwo utigeze uvuga mu izina icyo gihugu, Kinshasa n’abayishyigikiye bamaze igihe bagaragaza ko u Rwanda ari rwo rwateye RDC rubinyujije mu mutwe wa M23.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, avuga kuri uriya mwanzuro n’undi nka wo, yayigaragaje nk’itagize icyo ivuze ku makimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC.

Yagize ati:"Imyanzuro y’inama ya CIRGL yabereye i Kinshasa mu cyumweru gishize u Rwanda rudahari, yatoye Félix Tshisekedi nka Perezida mushya w’umuryango ufite icyicaro i Bujumbura, rwose ntacyo imaze ndetse nta n’ishingiro ifite ku kibazo icyo ari cyo cyose kijyanye n’amakimbirane ari mu burasirazuba bwa RDC."

Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko inzira z’amahoro za Washington na Doha, zishyigikiwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ari zo zonyine zizewe mu gushaka igisubizo kirambye intambara iri mu burasirazuba bwa RDC.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments