Minisitiri w’Intebe wavanwe ku butegetsi muri Bangladesh, Sheikh Hasina, yakatiwe urwo gupfa adahari n’urukiko rw’i Dhaka kubera ibyaha byibasiye inyokomuntu mu gikorwa cyo guhagarika imyigaragambyo yari iyobowe n’abanyeshuri umwaka ushize.
Inteko
y’abacamanza batatu b’urukiko rw’ibyaha mpuzamahanga muri iki gihugu yahamije
Hasina ibyaha birimo gushishikaza abantu, gutegeka kwica, no kutagira icyo akora
mu gukumira amarorerwa, byakozwe ubwo yahagarikiraga ihohoterwa ryakorewe
abigaragambyaga barwanya leta umwaka ushize.
Ubwo yasomaga umwanzuro w’urukiko, umucamanza Golam
Mortuza Mozumder yavuze ko “Minisitiri w’intebe uregwa yakoze ibyaha byibasiye
inyokomuntu ategeka gukoresha drones, kajugujugu n’intwaro zica”.
Hasina yari yahakanye ibyaha aregwa kandi avuga ko
urubanza ari “umukino ushingiye kuri politiki” nk’uko iyi nkuru dukesha BBC
ivuga.
Urukiko rwamaze amezi ruburanisha urubanza kandi rukatira
Hasina adahari. Kuva yahunga igihugu muri Kanama umwaka ushize, Hasina aba mu
buhungiro, kandi arinzwe n’igihugu cy’abaturanyi cy’u Buhinde, kandi Guverinoma
y’u Buhinde yirengagije icyifuzo cyo koherezwa muri Bangladesh kugira ngo
aburanishwe.
Abagize imiryango y’abigaragambyaga bishwe barize amarira mu cyumba cy’urukiko mu gihe abacamanza bakatiraga Hasina igihano cy’urupfu kimwe n’uwahoze ari minisitiri w’umutekano mu gihugu, Asaduzzaman Khan, bareganwaga muri uru rubanza.