Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aherutse kurusimbuka ubwo yasuraga ikirombe cya Zahabu mu Ntara ya Bujumbura tariki ya 14 Ugushyingo 2025, igice kimwe kigasenyuka ndetse kigakomeretsa abarinzi be.
Uyu Mukuru w’Igihugu amaze iminsi ashyiraho
abayobozi bo ku rwego rw’amakomini, anasura ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro
hirya no hino mu gihugu.
Tariki
ya 14 Ugushyingo, yasuye ikirombe cya Zahabu muri Komini Mugina nyuma yo
gushyiraho umuyobozi wayo. Yari yambaye ‘botte’, gillet na casque, yitwikiriye
umutaka kuko imvura yagwaga.
Mu
mwanya Perezida Ndayishimiye yasuraga iki kirombe kiri ku musozi wa Mageyo,
ikintu kiremereye cyaraturitse, Perezida Ndayishimiye n’abari bahari bose
bitura hasi.
Abasirikare batatu bashinzwe umutekano wa hafi wa Perezida Ndayishimiye barakomeretse bikomeye, ariko we ntacyo yabaye. Bahise bajyanwa ku bitaro kugira ngo bitabweho n’abaganga.
Hari
abatekerezaga ko ari inkuba ariko Ambasaderi w’u Bufaransa mu Burundi,
Sébastien Minot, yatangaje ko ibyabereye i Mageyo ari iturika risanzwe riba ku
birombe byinshi, ashimira Imana ko Perezida Ndayishimiye yarokotse kuko hari
benshi rihitana.
Uyu
mudipolomate yagize ati "Iturika ryabaye mu ruzinduko rwa Bwana Evariste
Ndayishimiye rirasanzwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kandi ryitwa ‘coup de
grisou’. Ryaba ryarishe abantu 15.000 mu Bufaransa gusa. Imana ishimwe,
Perezida yararusimbutse.”
‘Coup
de grisou’ ibaho iyo imyuka yirundanyiriza mu birombe, cyane cyane gaz méthane,
imaze kuba myinshi. Iturika rikomeye ribaho rishobora kubyara umuriro, rikaba
ryatwika abantu bari hafi aho cyangwa rikabaheza umwuka.
Mu 1906, abacukuzi b’amabuye y’agaciro barenga 1000 muri Pas-de-Calais mu Bufaransa baturikanywe n’iyi myuka. Mbere yaho, sosiyete yayacukuraga yari yaraburiwe ko harimo imyuka myinshi ishobora guteza impanuka, ariko ntiyabiha agaciro.
Mu
1925, mu mujyi wa Dortmund mu Budage na ho habaye iturika ry’imyuka ubwo
hacukurwaga nyiramugengeri. Ryishe abakozi 130.
Muri Bois du Cazier mu Bubiligi, na ho ’grisou’ yishe abacukuzi 262 bari biganjemo abimukira b’Abataliyani. Iyi mpanuka yabaye imbarutso yo gushyiraho amabwiriza menshi arengera abacukuzi.