Muri iki gihe ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere, abantu benshi bakoresha izo mbuga mu Rwanda bazishyiraho ibihabanye n’indangagaciro n'umuco nyarwanda bikanagera n'aho bashyiriraho amashusho n’ibindi biganiro by’urukozasoni, nyamara batazi ko bihanwa n’amategeko.
Birakwiye ko abakoresha imbuga nkoranyambaga n'abandi Banyarwanda muri rusange basobanukirwa ko gukwirakwiza amashusho y'urukozasoni bihabanye n'indangagaciro na kirazira z'umuco Nyarwanda kandi bikaba binahanwa n'amategeko y'u Rwanda.
Umuntu ukwirakwiza amashusho y'urukozasoni ahanwa hifashishijwe Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.
Ingingo ya 34 y'iryo tegeko ivuga ko gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa (Telefone, iPad, n'ibindi) aba akoze icyaha.
Umuntu wese, iyo atangaje cyangwa atumye hatangazwa amashusho cyangwa amajwi yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, binyuze ku rusobe rwa mudasobwa cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga n’itumanaho; usaba, utoza cyangwa uhamagarira umwana, abinyujije muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa cyangwa umuyoboro uwo ari wo wose, hagamijwe kumukoresha imibonano mpuzabitsina, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000Frw ariko atarenze Miliyoni 3.000.000Frw.
Mu gihe ingingo ya 38 ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa, cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 2,000,0000Frw.
Iryo tegeko rikomeza rivuga ko iyo ubwo butumwa bw’urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1,000,000Frw, ariko atarenze miliyoni 3,000.0000Frw.
Uretse izo ngingo zavuzwe haruguru kandi hari izindi ngingo zigonga abenshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda nk'ingingo ya 37 y'iryo tegeko ivuga ku kohereza ubutumwa budakenewe.
Iyo ngingo ivuga ko umuntu wese, abigambiriye kandi atabiherewe uburenganzira n’urwego rubifitiye ububasha:
1° wohereza ubutumwa budakenewe inshuro nyinshi cyangwa ku bantu benshi akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa;
2° nyuma yo kubona ubutumwa, ukoresha mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa yongerakohereza ubwo butumwa ku bantu benshi cyangwa inshuro nyinshi ku
muntu utabukeneye; aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko
kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu
y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi
y’ibihumbi magana atatu (300.000Frw)
ariko atarenze ibihumbi magana atanu
(500.000Frw). Gukurikirana ibyaha bivugwa muri iyi ngingo bikorwa ari uko byaregewe n’uwabikorewe.
Ibivugwa muri iyo ngingo bikunda gukorwa cyane iyo umuntu yakiriye ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga nka WhatsApp na we ugahita abworoherereza abandi (Forward) yaba umuntu ku giti cye cyangwa amatsinda y'abantu (group WhatsApp). Ni ngombwa ko rero kwirinda kujya woherereza umuntu cyangwa abantu ubutumwa bwose ubonye kuko ari icyaha gihanwa n'amategeko.
Iyi ngingo kandi yuzuzanya n'ingingo ya 39 y'iryo tegeko ivuga ku gutangaza amakuru
y’ibihuha, aho umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa
igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko
kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu
y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya
miliyoni imwe (1.000.000Frw) ariko
atarenze miliyoni eshatu (3.000.000Frw).
Ni byiza rero kugira ubushishozi n'amakenga mu gihe hari ubutumwa ubonye ukifuza kubusangiza abandi, banza utekereze kabiri mbere y'uko usangiza abandi ubwo butumwa.