• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

???? Indege yarimo intumwa ziyobowe na Minisitiri w’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wari ugiye gukurikirana iby’impanuka yahitanye abacukuraga amabuye y’agaciro mu gace ka i Kalondo, yakoreye impanuka ku Kibuga cy’Indege cya Kolwezi mu Ntara ya Lualaba, ifatwa n’inkongi.

Iyi mpanuka y’indege yarimo intumwa ziyobowe na Minisitiri Louis Watum Kabamba, yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 17 Ugushyingo 2025, ubwo yari ivuye i Kinshasa.

Gusa abari muri uyi ndege, barimo n’uyu Muminisitiri, babashije kurokoka, nk’uko tubikesha ikinyamakuru ACTUARITE.CD.

Isaac Nyembo, Umujyanama wa Minisitiri, yatangaje ko abari muri iyi ndege bose, nta n’umwe wahagiriye ikibazo, uretse kuba imizigo yari irimo yahiye.

Yagize ati “Twari itsinda ry’abantu bagera kuri makumyabiri bari kumwe na Minisitiri w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro baturutse i Kinshasa. Indege yari idutwaye yabuze aho igwa irashya.”

Isaac Nyembo aganira n’iki kinyamakuru, yakomeje agira ati “Twese twavuyemo mbere yuko inkongi ikwirakwira mu ndege.”

Minisitiri Watum Kabamba yari agiye muri Kolwezi gukurikirana iby’impanuka yahitanye abantu barenga 40, yabereye ahacukurwa amabuye y’agaciro i Kalondo, hafi y’agace ka Mulondo, muri Teritwari ya Mutshatsha.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments