• Amakuru / MU-RWANDA


Urwego rw’Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi Nsoneye Emmanuel, wari umugenzuzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) na Uwamariya Beatha, ufite uruganda rukora inzoga bakurikiranyweho icyaha cya ruswa.

Mu butumwa bugufi RIB yashyize ku rubuga rwayo rwa X rwahoze rwitwa Twitter, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Ugushyingo 2015, yavuze ko Nsoneye akurikiranyweho icyaha cyo kumena ibanga ry’akazi ndetse na ruswa.

Yagize iti:"Nsoneye yagiye asaba akanahabwa ruswa y’amafaranga na Uwamariya, nyir’uruganda Dusangire Production Ltd rukora inzoga mu Karere ka Bugesera, kugira ngo asonerwe binyuranije n’amategeko mu igenzura rikorwa n’Ikigo Gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti."

RIB yakomeje ivuga ko dosiye zabo zoherejwe mu Bushinjacyaha, mu gihe bo ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge n’iya Nyamata.

Uru rwego rwaburiye abakora ibintu bitujuje ubuziranenge, ko bakwiye kubihagarika kuko binyuranyije n’amategeko.

RIB yongeye kwibutsa abakoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite ko ari kimwe mu bikorwa bihanwa n’amategeko bitihanganirwa na gato.

Icyaha cyo Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke giteganwa n’ingingo ya Kane y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. 

Ugihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments