• Imyidagaduro / ABAHANZI

?Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Lynda Priya n’umukunzi we Christian Irenge, bamaze gutangaza ko ubukwe bwabo buzaba muri Gashyantare 2026.

Aba bombi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo basangije ababakurira amafoto barikumwe, bateruye ikinyamakuru kiriho amafoto yabo n’itariki ubukwe bwabo buzaberaho.

Nkuko bigaragara i tariki y’ubukwe bwabo ni 8 Gashyantare 2026, bayiherekesheje amagambo agira ati “Tugiye gukora ubukwe, ubuzima bwacu bwose twari dutegereje iki gihe kandi kiri hafi gushyika.”

Muri Nyakanga 2025, nibwo Lynda yasangije abamukurikira kuri Instagram amafoto ya Christian Irenge, agaragaza ko ariwe musore ubitse umutima we ndetse ahishura ko bamaranye umwaka urenga bakundana.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2025, Irenge yambitse impeta y’urukundo Lynda amusaba kumubera umufasha w’ibihe byose ndetse tariki ya 25 Ukwakira 2025, umuryango wa Irenge wafashe irembo ry’uyu mukobwa umenyerewe muri sinema Nyarwanda.

Nkusi Lynda uzwi cyane nka Lynda Priya, ni Umunyarwandakazi umenyerwe mu myidagaduro yo mu Rwanda, uyu mukobwa yabaye umunyamakuru kuri ISIBO TV ndetse akaba ari n’umukinnyi wa filime uzwi mu zirimo ‘Isi ya none’, ‘What is True Love’ n’izindi nyinshi.



 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments