• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuhanzi Austin Tosh Luwano uzwi nka Uncle Austine umaze iminsi mike asezeye mu itangazamakuru yateguje indirimbo nshya aca amarenga ko ashoboro kureka umuziki mu minsi izaza.

Mu  butumwa yashize  ku mbuga ze nkoranyambaga yanditse amagambo atuma abantu batekereza ko umuziki na wo yaba agiye kuwureka ubwo yateguzaga indirimbo ye nshya yise ‘Ibaruwa’.

Uncle Austine yasangije agace gato k’iyo ndirimbo maze ashyiraho amagambo agaragaza ko yaba arimo gutekereza kureka umuziki amaze  imyaka myinshi akora .

Yanditse ati: “Mbere y’uko na Micro y’umuziki nyitekerezaho Kabiri…, mureke mbe mbahaye kamwe mu gihe ngitekereza.”

Ibi bije bikurikira ubutumwa yasangije abakunzi be tariki 26 Gashyantare 2026, amenyesha abamukurikiraga kuri radio ko abaye ahagaritse itangazamakuru.

Icyo gihe yaranditse ati: “Radiyo ndagukunda kandi nagukundaga kuva kera mu buzima bwanjye, uri igice cy’ubuzima bwanjye kandi bizahora bityo, ariko ngiye gushyira ibitekerezo byanjye kure yawe by’igihe runaka. Kuri buri wese Austin ntakiri kuri radio.”

Ibyo nibyo byatumye abenshi mu bamurikira bakeka ko nyuma yo gutekereza Kabiri nk’uko yabyanditse koko azahagariki umuziki maze batangira kumwandikira bamusaba kureka ibyo bitekerezo.

Mu bitekerezo  byinshi  yahawe  nabakurikira umuizki hafi barimo Muyoboke Alex bagize  bati: “Mikoro ya muzika ni icyorezo utapfa gukira twihere, ibindi ubireke papa.”

Uwitwa Tuyiringire Milliam yanditse ati: “Oyaaaaa! Ntaho wajya! Guma hano tugufite dufite imiziki.”

Ibaruwa ni indirimbo agaragaza ko yayanditse igamije gufasha abantu baba bafite abo bakundaga bakaza gutandukana ariko bakibakunda. 

Yanditse ati: “Akaririmbo k’umuntu wakunze akaba yaragiye ariko ukaba ukimukunda.”

Amakuru agaragara ku rubuga rwa Music in Africa, yerekana ko Uncle Austin amaze imyaka 16 akora umuziki kuko yawutangiye mu 2010, kuva ubwo akaba amaze kugira Alubumu 4 ndetse yaranagiye afasha abahanzi batandukanye kumenyekana.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments