Inkuru
ikomeje kugarukwaho hirya no hino mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga
zitandukanye ni igaruka ku butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa Instagram y’umuhanzikazi
w’indirimbo z’Imana, Ishimwe Vestine aho yanditse agaragaza ko atishimiye uko
abayeho mu rugo rwe.
Ni ubutumwa yanditse ariko ahita abusiba nyuma y’iminota mike aho yari yanditse mu rurimi rw’icyongereza amagambo agagaragaza ngo “Uyu munsi ubuzima ndimo si ubuzima nahisemo, ndi kuba mu buzima bubi kandi ibi sinari mbikwiriye, Ndabizi ko nafashe icyemezo kibi ariko nta kibazo. Imana yemera ko ibintu bibaho kugira ngo tugire ibyo twiga.”
Uyu
muhanzikazi mu butumwa bwe yakomeje agaragaza ko nta wundi mugabo uzigera amubeshya,
ati “Nize byinshi, nta wundi mugabo uzigera ambeshya ngo anyangirize ubuzima.”
Agaragaza ko
undi mugabo azashaka azaba ari umugabo azi neza ndetse n’umuryango ukaba umuzi.
Vestine
yasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko n’umugabo ukomoka mu gihugu cya
Burkina Faso mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya tariki ya 15 Mutarama
2025. Ni mu gihe ku wa 5 Nyakanga 2025, mu Intare Conference Arena iherereye i
Rusororo mu Mujyi wa Kigali ari bwo habaye ubukwe mu gusezerana imbere y’imana.
Hari bamwe mu bakurikiranira hafi ibibera mu muziki nyarwanda batekereza ko uyu muhanzikazi ashobora kuba anashaka gukora ibyitwa “Gutwika” cyane ko hari indirimbo ngo yenda gusohora yitwa ‘Usisite’.
Icyakora mu
minsi yashize nabwo yari aherutse kugaragaza amarangamutima kuri murumuna we ko
witwa Dorcas banaririmbana aho yavugaga ko atamwemerera gushyingirwa akiri
muto.
Kuva yashyingirwa
bamwe mu abakunzi be bakunze kugaragaza ko umugabo wamushatse atari uw’amahitamo
kuko babonaga ari mukuru cyane amuruta bigatuma batizera ko urushako rwe
rwazaramba.
Ntakindi kintu yari yatangaza kuva yasiba buriya butumwa bwe yari yashyize kuri Instagram.