Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura RMC rwongeye kwibutsa
abanyamakuru bakora ibiganiro bya siporo ko ibitangazamakuru bakorera atari
imiyoboro yo gutambukirizamo ubutumwa bwo gutukana, kwihimura cyangwa gutesha
agaciro abantu cyangwa inzego bafitanye amakimbirane.
Mu banyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo, hamaze igihe
humvikana intambara y’amagambo, aho bamwe bakoresha ibitangazamakuru bakorera
bagatambutsa ubutumwa bwibasira bagenzi babo cyangwa abo baba badahuje
imyumvire.
Ni ibintu byakunze kwamaganwa n’Urwego rw’Abanyamakuru
Bigenzura, RMC, rwongeye gushyira hanze itangazo riburira abakomeje kugaragaza
imyitwarire nk’iyi.
Muri iri tangazo rifite impamvu igira iti “Kwibutsa Abanvamakuru bakora inkuru n’ibiganiro bya
Siporo.” RMC yatangiye ivuga ko “yibutsa abanyamakuru bose
bakora inkuru n’ibiganiro bya Siporo ku maradiyo n’amateleviziyo ko bagomba
kubahiriza Amahame Ngengamyitwarire y’Umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda.
Uru rwego ruvuga ko aba banyamakuru, bibutswa ko “Imiyoboro ya Radiyo na Televiziyo ntigomba gukoreshwa nk’urubuga
rwo kwihimura, gutukana cyangwa gutesha agaciro abantu cyangwa inzego bafitanye
amakimbirane. Ibi binyuranye n’inyungu rusange ndetse bikaba binyuranyije
n’amahame y’umwuga.”
Nanone kandi RMC ivuga ko mu biganiro cyangwa mu
isesengura rya siporo, Umunyamakuru yirinda amarangamutima akomoka ku makipe
afana.
Iti “Ni ngombwa gutanga amakuru mu
buryo buboneye, butabogamye kandi bushyira imbere ukuri n’ubunyamwuga.”
Uru rwego rukomeza rugira riti “Abanyamakuru bagomba kwirinda kuvuga ku bantu ku giti cyabo
babibasira, ahubwo bakibanda ku bikorwa n’ibifatika birebana n’isesengura
ry’iyo ngingo.”
RMC ivuga ko abanyamakuru bagomba kudatangaza amakuru
bahawe n’abafana cyangwa andi atemejwe hagati mu kiganiro batabanje kuyagenzura
no kwemeza ukuri kwayo.
Uru rwego rwaboneyeho gutanga inama, ruvuga ko bitewe
n’uburebure bw’ibiganiro bya Siporo (akenshi bimara amasaha agera kuri 3),
abayobozi b’ibiganiro bya Siporo barasabwa gufata umwanya uhagije bagategura
ibiganiro bya Siporo kugira ngo batangaze amakuru yizewe, yagenzuwe kandi afite
ishingiro.
RMC kandi yavuze ko abanyamakuru badakwiye kubangikanya
umwuga w’itangazamakuru n’ubuvugizi bw’amakipe.
Muri iri tangazo, RMC isoza itanga umuburo, ivuga ko “Abanyamakuru batazubahiriza ibyavuzwe haruguru, bazahanwa nk’uko
biteganywa n’Ingingo ya 29 y’Amahame Ngengamyitwarire y’Umwuga w’Itangazamakuru
mu Rwanda.