Leta zunze
Ubumwe za America zemeje ko abandi basirikare babiri byemejwe ko bishwe mu
bitaro Iran igaba yihimura ku bya America na Israel.
Ibiro bikuru
by’ingabo CENTCOM, byavuze ko abasirikare bamaze gupfa muri iyi minsi itatu
y’intambara ari batandayu nyuma y’uko hari babiri basanzwe mu binonko
by’igikorwa remezo cya gisirikare cyarashweho na Iran mu bihugu bicuditse na
America.
Imibare America
ivuga Iran yo ivuga ko imaze kwica benshi mu basirkare ba America.
Mu masaha
y’ijoro kuri uyu wa Mbere ingabo za Iran zikoresheje drone zarashe Ambasade ya
America muri Saoudi Arabia, ndetse iki gitero cyemejwe na Ambasade ya America
yasabye abaturage kwirinda kwegera ahari ibikorwa remezo bya gisirikare, no
kugana mu bwihisho.
Perezida
Donald Trump yavuze ko intambara ishobora kumara ibyumweru 4-5 kandi America
izayihagarika yageze ku ntego zayo muri Iran, aho yanatangaje ko bibaye ngombwa
yakoherezayo ingabo zirwanira ku butaka.
Iran yo
ikomeje kuvuga ko itazamanika amaboko, kandi nta bindi biganiro ibyo ari byo
byose izagirana na America.
Muri iri joro
Iran yateye ibirindiro by’ingabo za America muri Irak (aya makuru ntabwo
aremezwa na America). Ibisasu kandi bwa mbere byarashwe kuri Kuwait, ibindi
byakomeje kurasa Israel ntihamenyekanye aba bapfuye, gusa igisirikare cya
Israel cyavuze ko ibisau byose byafashwe.
Israel na yo
yakomeje kurasa kuri Iran i Tehran, ndetse no muri Lebanon /Liban kuri
Hezbollah.
America
yasabye abaturage bayo bari mu bihugu 14 byo mu Barabu kuhava vuba na bwangu.
Ibyo bihugu ni Bahrain, Misiri, Iran, Iraq, Israel, Jordan, Kuwait,
Lebanon/Liban, Oman, Qatar, Saudi Arabia, Syria, Leta zunze Ubumwe z’Abarabu
(The United Arab Emirates, UAE), Yemen, n’abari muri West Bank, na Gaza.
Imyigaragambyo
yatangiye muri bimwe mu bihugu nka Bahrain na Irak aho abaturage basaba leta
kwirukana Abanya-America bagashyigikira Iran.
Like This Post? Related Posts