Umusore witwaga Nizeyimana Elize w’imyaka21 wari utuye mu mudugudu wa Kagasa 1 mu kagali ka Ramiro mu murenge wa Gashora mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 taliki ya 27 Gashyantare 2026 yasanzwe iruhande rw’ishyamba rya Rica yapfuye aho abamwishe bamuteye ibyuma mu maso.
Abaturage
babonye umurambo wa Nizeyimana bavuga ko yishwe nabi cyane ndetse bagahamya ko
yaba yishwe abagizi ba nabi bakaza kumujugunya muri iryo shyamba.
Ni umurambo
ugaragaza ko bamuziritse bakajombagura ibyuma, abaturage bakaba bavuga ko aha
Kagasa hakunze kuba ubwicanyi bukabije kuko hari n’umusore uheruka kuhicirwa
bakamumanika mu giti.
Abaturanyi ba
Nyakwigendera basaba ko iperereza ryimbitse ryakorwa kugira ngo ababigizemo
uruhare babiryozwe kuko Nizeyimana yari umunyamahane bakanakeka ko yaba hari
abo yashwanye nabo bakaza kwihorera.
Abaturage
bavuga uwafatwa hazanwa kuburanira mu ruhame kugira ngo bitange isomo kuko hari
indi mirambo 3 iheruka kuhagaragara bikarangira nta muntu ufashwe ngo abiryozwe.